Umwe mu bacamanza baburanishije Béatrice Munyenyezi ntiyemeranyije n’abacamanza bagenzi be bamukatiye igifungo cya burundu.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu Béatrice Munyenyezi, abacamanza bari bayobowe na Patricie Mukayizire bahamije Munyenyezi ibyaha bine muri bitanu yaregwaga.
Ruriya rukiko rwahamije Béatrice Munyenyezi icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, ahamwa n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside no gusambanya ku gahato, nk’icyaha kibasiye inyokomuntu kubera impamvu zitandukanye, zirimo imvugo z’abatangabuhamya zimushinja.
Urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cyo gutegura jenoside.
Urukiko rwavuze ko hari abatangabuhamya bahurije ku kuba Béatrice Munyenyezi yarigaga, rukavuga ko ibyo bihagije atari ngombwa ko bamenya aho Munyenyezi yigaga kuko byari binamaze igihe jenoside yakorewe abatutsi 1994 ibaye.
Gusa ariko nubwo inteko yaburanishaga Béatrice Munyenyezi yarigizwe n’abacamanza batatu, babiri bakemeza ko uriya mugore w’imyaka 54 y’amavuko akwiye gukatirwa igihano cy’igifungo cya burundu, umwe mu bacamanza bamuburanishaga Innocent Musabwa we si ko yabibonye.
UMUSEKE wamenye amakuru ko umucamanza Innocent Musabwa we avuga ko abatangabuhamya bashinje Munyenyezi Béatrice bigaragaza ko batamuzi.
Yavuze ko abatangabuhamya bashinje Béatrice Munyenyezi bavuga ko yigaga muri Kaminuza, ariko hashingiwe ko Béatrice Munyenyezi yigaga mu mashuri yisumbuye, nk’uko yanagaragaje indangamanota ko yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ndetse n’umwarimu Ntasoni Janvier wamwigishaga yanabibwiye urukiko.
Umucamanza Innocent Musabwa ku gitekerezo cye, yasoje avuga ko Béatrice Munyenyezi akwiye kugirwa umwere ku byaha byose aregwa, ari byo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gutegura jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside, no gusambanya ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.
- Advertisement -
Umunyamategeko Mpayimana Jean Paul yabwiye UMUSEKE ko ibyo uriya mucamanza Musabwa Innocent yakoze bikurikije amategeko.
Yagize ati “Umucamanza ashobora kudahuza n’icyemezo bagenzi be bafashe, kandi bikurikije amategeko mu manza nshinjabyaha.”
Me Jean Paul akomeza avuga ko mu gihe urubanza rwaciwe n’umucamanza urenze umwe, noneho umwe muri bo ntiyemeranye n’icyemezo cyafashwe na bagenzi be, ashobora kwandika igitekerezo gishyigikira impamvu we atemera cya cyemezo, noneho cya gitekerezo akacyandika kuri kopi y’urubanza inyuma, kandi icyo gitekerezo itegeko riteganya ko kidasomwa.
Gusa icyo gitekerezo ntacyo gishobora gufasha umuburanyi kuko atanakitwaza mu bujurire.
Amakuru avuga ko abanyamategeko ba Béatrice Munyenyezi ari bo Me Bikotwa Bruce na Me Felecien Gashema bazajurira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, kuko batanyuzwe n’uko umukiriya wabo yakatiwe kiriya gihano.
Ubushinjacyaha buburana bwasabye ko Béatrice Munyenyezi yahabwa igihano cy’igifungo cya burundu. Uruhande rwa Béatrice Munyenyezi rwo rwasabaga ko yagirwa umwere.
Mu bihe bitandukanye Béatrice Munyenyezi yihannye umucamanza wari uyoboye inteko imuburanisha, Patricie Mukayizire kuko Munyenyezi yavugaga ko nta butabera azamuha, gusa urukiko rwariherereye rusanga Béatrice Munyenyezi ibyo asaba nta shingiro bifite.
Uretse mu rubanza rwa Béatrice Munyenyezi si ubwa mbere humvikanye aho abacamanza batumvikana ku cyemezo cyafashwe, byaherukaga kumvikana mu rubanza rwa Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Denmark.
Na we yaregwaga ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abacamanza bari bayobowe na Kanyegeri Timothee bagizi umwere uriya Wenceslas Twagirayezu, ariko umwe mu Bacamanza Blaise Ngabire na we wari mu nteko imuburanisha, we akabibona ukundi ko ibyaha yaregwaga bimuhama.
Béatrice Munyenyezi ni umugore w’abana batatu, yoherejwe mu Rwanda na leta zunze ubumwe z’America (USA) kuhaburanira.
Ni umugore wa Arséne Shalom Ntahobari akaba umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango kuri leta y’Abatabazi. Ari Shalom umugabo wa Munyenyezi, ari na Nyirabukwe bose bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi.
Munyenyezi Béatrice yiregura avuga ko azira ko yashatse mu muryango wakoze jenoside. Afungiye mu igororero rya Nyarugenge ahazwi nka gereza ya Mageragere.
Munyenyezi yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa igifungo cya burundu
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW