Mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame na mugenzi we uyobora Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, w’irushanwa rya Basketball Africa League, BAL, APR BBC yatsinzwe na AS Douanes amanota 79-54, ihita ibura itike yo kuzakina imikino ya 1/4 izabera i Kigali tariki ya 24 Gicurasi kugeza tariki ya 1 Kamena 2024.
Uyu mukino wa nyuma usoza iya Sahara Conference, wabaye ku Cyumweru, tariki ya 12 Gicurasi 2024, saa Moya n’iminota 30.
APR BBC yagiye muri uyu mukino isabwa gutsinda uko byagenda kose, kuko US Monastir yari yamaze gutsinda Rivers Hoopers, yo yamaze kubona itike, amanota 73-62, ihita yuzuza imikino itatu y’intsinzi.
Iyi kipe yari ihagarariye u Rwanda yaburaga abakinnyi ba yo babiri ngenderwaho, barimo Adonis Filer uzamara amezi umunani adakina nyuma y’imvune yagiriye mu mukino iyi kipe yatsinzwemo ku wa Gatandatu na Rivers Hoopers amanota 78-71, ndetse na Obadiah Noel na we uzamara ibyumweru bitatu hanze.
Ikipe y’Ingabo yarushijwe cyane na AS Douanes yo muri Sénégal, kuko mu duce tune tw’umukino nta na kamwe APR yigeze yegukana.
Agace ka mbere karangiye AS Douanes yari imbere y’abafana bayo itsinze APR BBC amanota 23-18. Iyi kipe y’i Dakar yari ifite intego yo kwihorera ku bwo gutsindwa na APR mu mukino wa mbere, yaje kwegukana n’agace ka kabiri itsinze amanota 21 ku manota 10. Igice cya mbere cyarangiye AS Douanes ifite amanota 44 kuri 28.
APR yaje mu gice cya kabiri ishaka kwihagararaho, ariko ntibyayikundira kuko yaje gutsindwa agace ka gatay ku kinyuranyo cy’inota rimwe (19-18). AS Douanes yaje gutsinda agace ka nyuma k’umukino bitayigoye, itsinda amanota 16 ku manota umunani, ihita yegukana intsinzi ku manota 79-54.
Muri uyu mukino, Mike Fofana wa AS Douanes ni we watsinze amanota menshi (27), mu gihe Axel Mpoyo wa APR BBC we yatsinze amanota 22.
Uku gutsindwa kwa APR kwatumye isoreza ku mwanya wa nyuma, ihita ibura itike yo kuzakina imikino ya nyuma. Iyi kipe yabaye iya mbere yo mu Rwanda itabashije kugera mu mikino ya nyuma izabera i Kigali tariki 24 Gicurasi kugeza kuya 1 Kamena 2024.
- Advertisement -
Amakipe umunani azakina imikino ya nyuma izabera i Kigali ni: Fus de Rabbat (Maroc), Petro de Luanda (Angola), Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo), Al Ahly (Libya), Al Ahly (Misiri), Rivers Hoopers (Nigeria), AS Douanes (Sénégal) na US Monastir (Tunisie).
ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW