Rusizi: Umurenge utagiraga ‘Centre de Santé ‘ wavuye mu bwigunge

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Abatuye Umurenge wa Gihundwe wo mu Karere ka Rusizi, umwe mu wari usigaye utagiraga ikigo Nderabuzima mu mirenge 18 igize aka karere,barishimira ko batakigorwa no gukora urugendo rurerure bajya gushaka serivisi z’ubuzima kuko bahawe Ikigo nderabuzima cya ‘SHAGASHA’

Iki kigo giherereye mu Murenge wa Gihundwe,Akagari ka Shagasha, mu Karere ka Rusizi, kikaba cyarubatswe muri Kamena 2021.

Cyubatswe n’Itorero rya Angilikani ya  Diyosezi ya Cyangungu ku bufatanye bw’Akarere ka Rusizi n’Ikigo cy’Ubabiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.

Urwego rw’ubuzima ruri mu ziyubatse cyane mu myaka 30 ishize, aho amavuriro yagejejwe ku rwego rw’Akagari, Imirenge myinshi ihabwa ibigo nderabuzima bigezweho.

Abaturiye iki Kigo barashima …

Maniriyo Salah, umwe bivuriza kuri  iki Kigo Nderabuzima, avuga ko iri vuriro ritarubakwa,bakoraga urugendo rungana n’amasaha abiri, bajya kwivuriza ku Bitaro bya Gihundwe cyangwa  ku Kigo Nderabuzima cya Giheke.

Ati “Iki Kigo nderabuzima kitaraza, wasangaga umuntu yarembye kubera ko yabaga ari kure, kuko byagusabaga gukora urugendo rurerure.Ariko ubu ngubu umuntu ntabwo akiremba cyane kubera ko ari hafi .”

Uyu akomeza ati “ Tukibonye twarishimye kuko ubu baraza bakadufasha , bakatuvuza.”

Itorero Angilikani diyosezi ya Cyangungu, nka bamwe mu batangije ibi bikorwa, rivuga ko bari baratangiye kubaka ariko bageze hagati babura amikoro, biyambaza Akarere nako kabashakira abafatanyabikorwa.

- Advertisement -

Pasiteri Buhimba Elisee ushinzwe ubuzima muri diyosezi ya Cyangugu ati “Twegereye akarere, tumaze kubibabwira nabo bareba inzira babicishamo,baza kutumenyesha ko babonye uwo bafatanya ari Ikigocy’Ububiligi Gishinzwe Iterambere,Enabel , kigiye kutwuzuriza aho twari tugejeje.”

Akomeza ati “ Amazu twari twarayubatse, tugeze kuri 70% ahasigaye barabikora, bafatanyije n’akarere.”

Umuyobozi  w’Ikigo Nderabuzima cya Shagasha, Nyirangirumpatse Marie, avuga ko iri vuriro ryafashije abatuye Shagasha kuko batagikora urugendo rurerure.

Ati “Byafashije abo mu Murenge wa Gihundwe kubera ko byabaganyirije urugendo bakoraga urugendo rurerure, bakaba barabonye ikigo nderabuzima bivurizamo.”

Uyu muyobozi avuga ko nyuma yaho iri vuriro ryubatswe, abarigana bagiye biyongera kuko bavuye hagati ya 500-800 ku kwezi bakaba bageze kuri  hagati 1500-2000 ku kwezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, DUKUZUMUREMYI Anne Marie, avuga ko Umurenge wa Gihundwe wari usigaye utarabona Ikigo Nderabuzima mu Karere ka Rusizi wagihawe bityo bigafasha abaturage kubona serivisi z’Ubuzima.

Ati “Ubundi gahunda ya leta na Minisiteri y’Ubuzima, ni uko buri Murenge wagombaga kugira Ikigo Nderabuzima, Umurenge wa Gihundwe rero ntabwo wagiraga Ikigo Nderabuzima wari ufite. Kuba warabonye Ikigo Nderabuzima wigengaho, abaturage babasha gusaba serivisi ntibajye i Giheke,i Gihundwe muri Kamembe, ntibajye no ku Bitaro, babonera serivisi hafi, icyo ni ikintu kiza cyane.“

Akomeza ati “ Ubu nta mugore wabyarira mu nzira kuko Ikigo Nderabuziama kiri hafi, kiri hagati mu ngo.”

Iki Kigo Nderabuzima cya SHAGASHA,kiganwa n’abagera ku 28000 batuye Umurenge wa Gihundwe muri aka Karere ka Rusizi.

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW/RUSIZI