Bugesera: Umusore arakekwaho kwica umusaza n’umukecuru bamureze

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Nkundimana Jerome  w’imyaka 19 wo Mu Murenge wa Musenyi,mu Karere ka Bugesera, arakekwaho kwica umukecuru n’umusaza,  abatemye  kandi abasanze mu rugo rwabo.

Uyu musaza yari yabanje gukomeretswa mu buryo bukomeye,  yihutanwa mu Bitaro bya Nyamata ahita ashiramwo umwuka.

Amakuru y’uru rupfu yamekanye  kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024,mu Mudugudu wa Gatare, mu Kagari ka Gicaca, mu Murenge wa Musenyi.

Bamwe mu baturage  bavuga ko nyina w’uyu musore yapfuye, nyuma uyu mukecuru akamurerana n’abandi bana nk’umwana w’umuturanyi.

Aba baturanyi batangajwe n’icyateye uyu musore kwica uwo mukecuru ariko ngo  intandaro y’ibi yaturutse ku banyamasengesho baraye mu rugo rw’iwabo n’uyu musore, bakabahanurira y’ uko ibibazo byose bari guhura nabyo biterwa  n’uyu muryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi, Gasirabo Gaspard yahamirije UMUSEKE  amakuru y’uru rupfu rw’umukecuru n’umusaza bishwe basanzwe mu rugo rwabo ahamya ko nta makimbirane yarasanzwe hagati yabo.

Ati”Baje gufata uwo mugizi wa nabi ari mu maboko y’inzego zigomba kumukurikirana mu butabera.”

Akomeza agira ati”Turihanganisha aho byabereye cyane cyane by’umwihariko umuryango w’abahohotewe bakabura ababo.”

Gitifu Gasirabo Gaspard  yaboneyeho kwibutsa abatutage kujya batangira amakuru ku gihe ngo kuko nk’ibyo byabaye ntihaba habuze ibimenyetso byabanje.

- Advertisement -

Yabasabye ko kandi icyo badashoboye  ko bajya bihutira gutanga amakuru ku nzego  zibishinzwe bakabasha gukumira icyaha mu rwego rwo gukomeza kwirindira umutekano.

MURERWA DIANE

UMUSEKE.RW I Bugesera