APR FC yongereye amasezerano abakinnyi babiri

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwemeje ko iyi kipe yamaze kongerera amasezerano abakinnyi babiri bakina mu bwugarizi.

Ni amakuru yatangajwe biciye ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X yahoze yitwa Twitter.

Ikipe y’Ingabo yavuze ko Nshimiyimana Yunussu na Niyigena Clèment, bongerewe amasezerano y’imyaka ibiri, azabageza mu 2026.

Aba bombi bakina mu mutima w’ubwagarizi bwa APR FC. Hari hamaze iminsi hari amakuru avuga ko Niyigena yasabye iyi kipe kumurekura akajya hanze y’u Rwanda ariko nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, yahisemo kongera amasezerano.

Ikipe y’Ingabo yamaze gutandukana n’abakinnyi barimo Rwabuhihi Placide, Ishimwe Christian, Omborenga Fitina na Bizimana Yannick.

Abandi bivugwa ko yamaze kugura, ni Mugiraneza Frodouard, Tuyisenge Arsène, Byiringiro Gilbert, Ishimwe Jean Irené na Dushimimana Olivier uzwi nka Muzungu.

Niyigena Clèment yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri
Ishimwe Christian nawe yamaze gutandukana na APR FC

UMUSEKE.RW