Muhanga: Urukiko rwihanangirije uwareze “Abahebyi” warushyizeho iterabwoba

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Urukiko rwarekuye barindwi bavugwa muri dosiye y'abahebyi.

Ku wa 18 Kamena 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwafashe umwanzuro wo gufungura abantu 7 barimo abashinjwa gukorana no gutera inkunga abahebyi bibye amabuye y’agaciro mu birombe by’uwitwa Sindambiwe Simoni.

Ni mu gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rugaragaza ko uwo Sindambiwe yagiye aho rukorera ashyira iterabwoba ku bakozi barwo ndetse ruramuburira ruvuga ko iyo aba yabikoreye mu cyumba cy’iburanisha aba yahise afungwa.

Abo bantu barindwi barimo Sibomana Viateur bahimba Gafupi, Barahenda Jean Baptiste, Tuyishime Germain, Ndayisenga Salomon, Twahirwa Olivier; Rukundo Vianney na Ntawigenera.

Ku wa 24 Gicurasi 2024 bari bafatiwe umwanzuro wo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye.

Hari nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Ubushinjcayaha bubashinja gukorera ibyaha bitandukanye mu birombe by’amabuye y’agaciro by’uwitwa Sindambiwe Simon biri mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga.

Ibyo byaha ruvuga ko babikoraga bagiye kumwiba amabuye y’agaciro.

Nyuma yo kujurira icyo cyemezo, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwemeje ko impamvu z’Ubujurire batanze zifite ishingiro ndetse runategeka ko bafungurwa bakajya bitaba Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana dosiye yabo buri wa gatanu mu gihe cy’amezi atatu kuva iki cyemezo gifashwe.

Mbere y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rufata uwo mwanzuro, hafi yarwo mu Rukiko rw’Ubanze rwa Nyamabuye hari harimo haraba urubanza Ubushinjacyaha buregamo uwitwa Dushimimana Steven ibyaha birimo nk’ibyabo bafunguwe uretse ibyo ahuriyeho n’abandi bagabo babiri bari barikumwe.

Baregwa ibirimo icyo gucura umugambi wo kuyobya abatangabuhamya barimo Mwataka umushinja gutera inkunga abahebyi bibye amabuye y’agaciro mu birombe bya Sindambiwe Simon.

- Advertisement -

Ubwo Umucamanza yasomaga umwanzuro ugaragaza ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rudafite ububasha rwo kuburanisha abo barimo Dushimimana Steven ahubwo urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba ari rwo rubufite.

Umucamanza akaba na perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye yihanangirije Simoni Sindambiwe.

Umucamanza yavugiye mu cyumba cy’iburanisha ko Sindambiwe yandikiye ibaruwa Urukiko yahagera akanashyira iterabwoba ku bakozi barwo ndetse amwibutsa ko Urukiko rudaterwa ubwoba kandi anamwibutsa ko iyo iryo terabwoba aba arikoreye mu cyumba cy’iburanisha aba ahise afungwa.

Barindwi mu bashinjwa kwiba Sindambiwe bafunguwe by’agateganyo aho bazakurikiranwa bari hanze ndetse Sindambiwe ahabwa umuburo ko atemerewe gutera ubwoba Urukiko.

Mu bo arega ku mwiba usigayemo kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ni Dushimimana Steven.

Urubanza biteganyijwe ko ruzaba taliki ya 26 Kamena 2024 mu Rukiko rw’ibanze rwa Kiyumba.

Urukiko rwarekuye barindwi bavugwa muri dosiye y’abahebyi

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.