Imanizabayo yatandukanye n’ikipe yo muri Uganda

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Imanizabayo Florence, Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru w’Abari n’Abategarugori, (Amavubi-She) yatandukanye na Kampala Queens yakiniraga muri Uganda.

Itangazo ryasohowe n’ikipe ya Kampala Queens ku Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024, ryariho abakinnyi 10 iyi kipe yahisemo gutandukana nabo ryariho n’Umunyarwandakazi Imanizabayo Florence.

Imanizabayo Florence yari yarageze muri Kampala Queens mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Rayon Sports WFC yari yarakiniye umwaka umwe nyuma yo kuva muri AS Kigali Women FC.

Ubwo yari muri Rayon Sports, Imanizabayo yagize umwaka mwiza dore ko yatsinze ibitego 60 mu mwaka umwe, anatwara Igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ari nabyo byatumye abengukwa na Kampala Queens yo muri Uganda.

Amakuru avuga ko uyu Rutahizamu wa Amavubi-She ashobora kugaruka gukinira imwe mu makipe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Imanizabayo Frolence yamaze gutandukana na Kampala Queen 
Ashobora kugaruka mu Rwanda

UMUSEKE.RW