Haruna yasubiye mu kipe yamuzanye i Kigali (AMAFOTO)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yasinyishije Niyonzima Haruna wayiherukagamo mu myaka 17 ishize.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024, ni bwo Rayon Sports yatangaje Niyonzima Haruna batazira ‘Fundi wa Soka’, nk’umukinnyi wayo mu mwaka w’imikino utaha.

Uyu mugabo w’imyaka 34 asinyiye Rayon Sports nyuma y’aho amaze igihe mu biganiro na yo, ariko kuri ubu akaba ari bwo yemeranyije n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru kuyisinyira.

Si ubwa mbere Niyonzima Haruna akiniye Rayon Sports kuko yayikiniye mu 2006-2007 mbere yo kugurwa na mukeba wa yo, APR FC.

Haruna Niyonzima umaze imyaka 19 mu kibuga, yazamukiye muri Etincelles y’iwabo i Rubavu.

Uretse ayo atatu yakiniye, Fundi wa Soka yanakiniye AS Kigali mu bihe bitandukanye, akinira Yanga Africans na Simba SC zo muri Tanzania ndetse na Al Ta’awon yo muri Libya yakiniraga mu mwaka w’imikino ushize.

Niyonzima usanzwe akina inyuma ya ba rutahizamu ndetse no ku ruhande asatira aje yiyongera ku bakinnyi bashya Rayon Sports imaze kugura barimo umunyezamu Ndikuriyo Patient, Rukundo Abdul Rahman, Richard Ndayishimiye, Omar Gningue, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Ishimwe Fiston, Omborenga Fitina ndetse na Niyonzima Olivier ‘Seif’.

Gikundiro itararemura isoko ry’abakinnyi ndetse n’umutoza, ikomeje imyitozo mu Nzove yitegura umwaka utaha w’imikino uzatangira mu kwezi gutaha. Mu kurushaho kwitegura neza, ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nyakanga 2024, izakina na Gorilla FC mu mukino wa gicuti uzabera kuri Kigali Péle Stadium.

Haruna ubwo yerekanaga ikirango cya Rayon Sports
Fundi yishimiye gusubira muri Rayon Sports
Fundi wa Soka yagaragaje ibyishimo byo kugaruka mu kipe yamuzanye i Kigali
Haruna ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports mu mwaka umwe uri imbere
Yahawe ikaze

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -