Ethiopia: Abantu barenga 157 bishwe n’inkangu

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Inkangu yatewe n’imvura nyinshi yibasiye agace k’imisozi yo mu Majyepfo ya Etiyopiya yahitanye abantu barenga 157 barimo abana n’abagore batwite ndetse n’abapolisi.

Umuyobozi mukuru w’akarere ka Gofa, Dagmawi Ayele, yatangaje ko abapfuye bagera ku 157, hakaba hari impungenge z’uko umubare ushobora gukomeza kwiyongera.

Yavuze ko guhera ku Cyumweru abatuye aka gace bakomeje guhangana n’imvura idasanzwe iri gutwara ubuzima bw’abaturage.

EBC yatangaje ko hari abantu batanu bakuwemo mu byondo ari bazima bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’ubuyobozi bwa Gofa yerekana abantu babarirwa mu magana bateraniye aho abandi bacukura bashaka abantu bafatiwe mu byondo.

Gofa ni igice cya leta izwi ku izina rya Etiyopiya y’Amajyepfo, iherereye nko mu bilometero 320 mu majyepfo y’Iburengerazuba bw’umurwa mukuru, Addis Abeba.

Etiyopiya, n’igihugu cya kabiri gituwe cyane muri Afurika gifite abaturage bagera kuri miliyoni 120, kibasiwe cyane n’ibiza birimo umwuzure n’amapfa.

Ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe ubutabazi, OCHA, kivuga ko imvura yo muri Mata na Gicurasi yatiheje cyane ubutaka ku buryo imvura iri kugwa muri iyi minsi biyorohera gutera umwuzure.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Moussa Faki Mahamat, yagize yavuze ko imitima n’amasengesho y’Abanyafurika biri kumwe n’imiryango y’abahuye n’aya makuba.

- Advertisement -

Kuri X yagize ati “Duhagurukiye gufatanya n’abaturage na Guverinoma ya Etiyopiya mu gihe ibikorwa byo gutabara bikomeje gushakisha ababuze no gufasha abimuwe”.

Muri Gicurasi nabwo umwuzure wibasiye abantu barenga 19.000 mu turere twinshi two muri Ethiopia abantu barenga igihumbi bakurwa mu byabo n’ibiza, ndetse byangiza n’ibikorwa remezo.

MURERWA DIANE/UMUSEKE. RW