Harasabwa abakinnyi 15 bashya! Ibyavuye mu Nteko Rusange ya AS Kigali

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2023-24 mu bibazo by’amikoro, abanyamuryango ba AS Kigali bamenyeshejwe ko iyi kipe isabwa byibura kugura abakinnyi bandi 15 bashya biyongera kuri bake bagifite amasezerano y’akazi kugira ngo babashe gukina shampiyona ya 2024-25.

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024, habaye Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje abanyamuryango ba AS Kigali. Yari igamije kwiga ku buzima bw’iyi kipe n’ahazaza ha yo.

Iyi Nama yayobowe n’umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Shema Ngoga Fabrice, cyane ko kugeza ubu isa nk’idafite umuyobozi nyuma y’aho Seka Fred wari Perezida, yaburiwe irengero.

Bimwe mu by’ingenzi abanyamuryango babwiwe, ni uko ikipe ifitiye abakozi ba yo, amadeni angana na miliyoni 147 Frw. Aya arimo imishahara itaratangiwe igihe ndetse n’amafaranga agomba kwishyurwa abakinnyi bayireze mu Ishyirahamwe mpuzamahanga rya Ruhago ku Isi, FIFA, kubera kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

AS Kigali yabwiye abanyamuryango ba yo ko muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, izakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 540 Frw. Muri aya harimo miliyoni 200 Frw y’imishahara y’abakozi.

Abanyamuryango kandi b’iyi kipe, babwiwe ko ubuyobozi bwandikiye Umujyi wa Kigali, busaba miliyoni 300 byibura avuye kuri miliyoni 150 Frw iyi kipe isanzwe igenerwa, ariko nta gisubizo kiraboneka n’ubwo abari hafi cyane ya yo bavuga ko Umujyi wa Kigali wemeye kuzayiha miliyoni 250 Frw.

Amakuru yandi UMUSEKE wamenye, avuga ko Shema Fabrice yifuza ko ikipe izatangira, byibura habanje kwishyurwa ibirarane by’imishahara y’amezi atatu ikipe ibereyemo abakozi bose. Aya akazava muri miliyoni 150 Frw Umujyi wa Kigali ugomba gutanga yo gutangiza akazi muri iyi kipe.

Abanyamuryango kandi babwiwe ko ubu ikipe ifite abakinnyi 11 bagifite amasezerano y’akazi kandi hakenewe byibura abandi bashya 15 kugira ngo buzure 26. Umujyi wa Kigali wemeye gukora ubuvugizi ku bafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kubeshaho iyi kipe.

Ubwo basozaga inama, babwiwe ko umunsi ikipe izatangiriraho imyitozo, utaramenyekana kuko abakinnyi bagomba kubanza kwishyurwa imishahara byibura itatu mu yo baberewemo. Gusa andi makuru akavuga ko kuri uyu wa mbere abatoza bashobora kuzatanga gahunda y’imyitozo nyuma y’inama bazakorana n’abakinnyi.

- Advertisement -

Ikindi abanyamuryango b’iyi kipe bemeranyije, ni uko mu ntangriro za Kanama uyu mwaka, hazakorwa indi Nama y’Inteko Rusange isanzwe izanashyiraho ubuyobozi bundi bushya kuko ubwari buhari bweguye.

Shema Fabrice ni umugabo uba hafi cyane ya AS Kigali
Ikipe ikeneye abakinnyi bashya byibura 15

UMUSEKE.RW