Komanda w’Abancancuro ba Wagner mu biciwe muri Mali

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Wagner Group yemeje ko Komanda wayo Sergei Shevchenko yiciwe muri Mali mu gitero cyagabwe n’umutwe w’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’Idini ya Islam, bivugwa ko wishe Abacanshuro ba Wagner barenga 50 mu gace ka Tinzaouaten.

Kuva mu 2021 nibwo Ubutegetsi bwa Gisirikare muri Mali bwiyambaje Abacanshuro ba Wagner kugira ngo ifashe guhangamura intagondwa zazengereje Mali.

Mu itangazo ryanyuze kuri Telegram, Wagner ntiyahamije umubare w’abasirikare bayo biciwe mu mirwano imaze iminsi ihuza impande zombi.

Gusa yemeje ko yatakaje abantu barimo na Komanda Sergei Shevchenko, wiciwe mu mirwano.

Iryo tangazo ryavuze ko abacanshuro bishe benshi mu barwanyi b’intagondwa bagendera ku mahame akaze yiyitirira Islam ndetse abasigaye bakwira imishwaro.

Wagner yongeyeho ko “Ariko, umuyaga wa serwakira wakurikiyeho urimo umucanga watumye abahezanguni bisuganya bongera umubare wabo ugera ku bantu 1,000.”

Umutwe wa CSP-DPA (wahoze uzwi nka CSP-PSD) uharanira kwigenga, wiganjemo abo mu bwoko bw’aba Tuareg, wigambye icyo gitero

Umuvugizi wawo yabwiye AFP ko “Ku wa gatandatu, ingabo zacu zakubise bikomeye imirongo y’umwanzi.”

Uwo muvugizi yongeyeho ko hari abo bafashe babagira imfungwa, ndetse “ibikoresho n’intwaro byinshi byangijwe ibindi birafatwa”.

- Advertisement -

Umutwe wa JNIM, ukorana n’umutwe wa al-Qaeda, na wo wigambye ko ari wo wonyine wagabye icyo gitero.

Uwo mutwe w’intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Isilamu wavuze ko wishe abacanshuro 50 b’Abarusiya mu “mutego w’urusobe”.

Mu myaka irenga icumi ishize, leta ya Mali yatakaje igice kinini cy’amajyaruguru nyuma y’igitero cy’inyeshyamba z’aba Tuareg.

Izo nyeshyamba zafashe intwaro zisaba gushinga leta yigenga.

Ubwo igisirikare cyafataga ubutegetsi mu 2020 no mu 2021 gihiritse ubwari buriho, cyavuze ko leta yari iriho yari yarananiwe gucyemura izi mvururu.

MURERWA DIANE/UMUSEKE. RW