Twagirayezu yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 20

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Twagirayezu yakatiwe imyaka 20

Urukiko rw’Ubujurire i Kigali mu Rwanda rwategetse ko Wenceslas Twagirayezu afungwa imyaka 20, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside, aho yari yarabigizweho umwere n’Urukiko Rukuru.

Mu kwezi kwa mbere 2024, nibwo Twagirayezu w’imyaka 56 yari yagizwe umwere ku byaha bya Jenoside yaregwaga.

Mu 2018 nibwo Twagirayezu yoherejwe na Denamrk aho yafatiwe, ngo akurikiranwe n’inkiko z’u Rwanda ku byaha yashinjwaga by’uruhare mu kwica Abatutsi muri jenoside mu 1994.

Yashinjwaga ubwicanyi bwabereye ahantu harindwi hatandukanye mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, muriho harimo ahahoze Kaminuza ya Mudende, kuri Kiliziya Gatolika ya Busasama, ahitwaga Komine Rouge n’ahandi.

Twagirayezu, wari umwalimu mu gihe cya jenoside, yaburanye ahakana ibyaha bya jenoside bavugaga ko yakoreye ku Gisenyi, we akavuga ko atari mu Rwanda ahubwo yari mu cyahoze ari Zaïre (DR Congo ubu) igihe Jenoside yabaga.

Ubwo Urukiko Rukuru rwamugiraga umwere muri Mutarama, rwavuze ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwagaragaje bivuguruza ibyo Twagirayezu yatanze yemeza ko mu ntangiriro za jenoside atari mu Rwanda.

Mu byo Urukiko rw’Ubujurire rwashingiyeho rumuhamya ibyaha bya Jenoside aregwa, rwavuze ko kujya hanze y’igihugu bigaragazwa n’impapuro zemewe zitangwa n’ubutegetsi nk’igihamya ntakuka ko umuntu yasohotse mu gihugu, kandi ko izo mpampuro ntazo agaragaza.

Umucamanza yatangaje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro, maze avuga ko Twagirayezu ahamwa n’ibyaha bya jenoside nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, amukatira gufungwa imyaka 20.

Nyuma y’uyu mwanzuro, Me Félicien Gashema, umwe mu bunganira Twagirayezu, yabwiye BBC ko ati “Ibi birenze imyumvire yacu, ubu ntacyo twatangaza”.

- Advertisement -

Abashinzwe kubahiriza amategeko bahise batangira ibikorwa byo gusubiza Twagirayezu muri gereza, nyuma y’amezi arindwi adafunze kuva yagirwa umwere.

Twagirayezu, ntiyagize icyo avuga ku mwanzuro wamufatiwe, gusa yagaragaje gutungurwa n’akababaro mu maso.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyamvaga yamugaragaje mu gitondo yinjira mu Rukiko afite imbagara kandi aseka ubwo yaramukanyaga n’abo mu muryango we, barimo nyina.

Mu manza z’inshinjabyaha, Urukiko rw’Ubujurire nirwo rwa nyuma ruca imanza. Gusa uwakatiwe kuri uru rwego ashobora kuregera akarengane k’Urwego rw’Umuvunyi.

Twagirayezu yakatiwe imyaka 20

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA 

UMUSEKE.RW