Umusaruro w’imyaka 25 Itorero Zion Temple rimaze rishinzwe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo Itorero Zion Temple Celebration Center , ugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25

Umuryango Authentic Word Ministries ubarizwamo Itorero Zion Temple Celebration Center , ugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 , itorero riyobowe na Apôtre Dr Paul Gitwaza  rimaze rishinzwe.

Ni isabukuru izahuzwa n’igiterane Africa Haguruka, kigiye kuba ku nshuro yayo ya 25.

Icyo giterane kizatangizwa ku wa 4 Kanama kugeza ku wa 11 Kanama 2024 aho hazajya haba ibiterane by’ububyutse ndetse n’inyigisho  zitandukanye.

Imyaka 25 ivuze iki ku itorero ?

Ku wa 11 Nyakanga 1999, ni bwo abagera ku 120, bahawe ubutumwa n’Imana bwo kuyubakira Umusozi bakawita ‘Zion Temple Celebration Center’ nyuma y’imyaka hafi ine bazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu bashyiraho ibicaniro by’amasengesho.

Mu myaka 25 itorero Zion Temple  rimaze , ryakoze ibitagaragarira amaso ya muntu birimo gusana imitima y’abantu ndetse n’ibigaragara birimo kubaka amashuri n’amavuriro, gushinga ikigo cy’itangazamakuru( Radio/TV O) , Ikigo cy’Imari, n’ibindi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa Zion Temple Celebration Center, Pasitori Muhirwa Jerome, yavuze ko mu myaka 25 iri torero rimaze rishinzwe , rimaze kugera kuri byinshi.

Ati “Zion Temple ikora ku misozi itandukanye, uretse ubuzima bw’ubusabane n’Imana no kongera gusabanisha Abanyarwanda,rya jwi ry’Ibyiringiro rituma abantu bongera kwiyunga bari bafite amacakubiri. Turabona u Rwanda rwarahindutse , hariho uruhare rwa Zion Temple mu bumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda . Ni ishimwe tuvuga tuti kubera ubutumwa bwiza, bwatumye Abanyarwanda bongera kwiyunga.”

Akomeza ati “ No mu rwego rw’Uburezi, Zion Temple ifite ibigo by’amashuri yatangiye kandi naho twigisha indangagaciro za gikirisitu n’ubumenyi busanzwe.Dufite ibigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu , uhereye ku nshuke, abanza ,ayisumbuye ndetse dufite n’umushinga wa kaminuza.”

- Advertisement -

Pasitori Muhirwa Jerome avuga ko iri torero ryashinze ibigo by’itangazamakuru hagamijwe kugeza ubutumwa bwiza hirya no hino mu gihugu no kurushaho kubanisha Abanyarwanda.

Banki Nkuru y’u Rwanda  iheruka gutangaza ko yeguriye  Authentic Word Ministiries /Zion Temple Celebration Center inshingano zo gucunga ikigo cy’imari cyahoze kitwa Axon Tunga Microfince Ltd ubu cyahinduriwe izina kitwa TRUST Capital –Kira Microfince Ltd .

Iri torero rifite kandi riheruka gutangaza ko rifite umushinga wo kubaka  Zion Arena izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 15 bicaye neza.

Ubuyobozi bwa  bwa Authentic Word Ministries buvuga ko kuri Zion  Arena, izaba iri  ku musozi wiswe Hermon, uhereyeye mu Kagari ka Kagugu , mu Murenge wa Kinyinya ari naho habera igiterane Africa Haguruka,  hazaba hari ihuzanzira (Connection Directe) kugira ngo ibibera kuri uwo musozi, Isi yose ibe ibibona ako kanya.

Umushinga wa Zion Arena uzaba ufite ibikorwa byinshi bitandukanye birimo aho gusengera, amacumbi, ibyumba by’amahugurwa, ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye na Kaminuza.

Izaba igizwe n’ibyumba byakira inama, ibitaramo, ibiterane, imihango y’ubukwe. Hari kandi n’igice cyahariwe ubucuruzi, aho abantu baganirira bakanaharuhukira ndetse n’Ibitaro.

Authentic Word Ministries / Zion Temple Celebration Center ,itangaza ko mu myaka 25 itorero rimaze rishinzwe kandi hanakorwa igiterane Africa Haguruka, nibura hafi abantu ibihumbi 10 bakijijwe, abarenga 4800 barabatijwe, abarenga ibihumbi 279 , baracyitabira mu gihe ubutumwa bwakivugiwemo bwarebwe nibura inshuro miliyoni 40 ku Isi hose.

Umwihariko w’igiterane ‘Africa Haguruka’ kigiye kuba ku nshuro ya 25

UMUSEKE.RW