Oscar Cyusa ntiyahiriwe mu mikino Olempike

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umunyarwanda, Oscar Cyusa Peyre Mitilla yabaye uwa 38 muri 40 basiganwaga mu koga bunyugunyugu (butterfly) muri metero 100, ahita asezererwa mu Mikino Olempike ya 2024 ikomeje kubera i Paris mu Bufaransa.

Iyi mikino yo gushaka itike yo kujya muri 1/2 yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2024. Basiganiwe muri Paris La Défense Arena, saa Tanu za mu gitondo.

Abasiganwa bari mu matsinda atanu, aho buri tsinda ryari rigizwe n’abakinnyi umunani bogaga. Cyusa Mitilla yabaye uwa gatandatu mu itsinda ry’abantu umunani. Yakoresheje amasegonda 58.77, aho yarushijwe amasegonda 5.45 n’Umunya-Croatie, Miljenic Nikola wayoboye iri itsinda.

Ku rutonde rusange rw’abakinnyi 40 bahatanaga, Umunyarwanda Mitilla w’imyaka 19 yasoreje imbere y’abakinnyi babiri gusa (umwanya wa 38), aho yarushijwe n’uwa mbere, Umunya-Hongrie, Milak Kristof, amasegonda 8.58.

Uku kwanikirwa ntasoreze muri 16 ba mbere, kwatumye Cyusa asezererwa mu Mikino Olempike iri kubera i Paris.

Imukino ya 1/2 muri uyu mukino wo koga bunyugunyugu iraba kuri uyu wa Gatanu saa Tatu n’iminota itanu z’ijoro (21h05), mu gihe abakinnyi umunani ba mbere bazakina umukino wa nyuma ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, saa Mbiri n’igice z’ijoro (20h30).

Cyusa Mitilla abaye Umunyarwanda wa kane usezerewe muri iri rushanwa nyuma ya Mwamikazi Jazila wasezerewe mu isiganwa ry’amagare yo mu misozi, Uwihoreye Furaha wasezerewe muri Fencing na Ingabire Diane usiganwa ku magare.

Kuri uyu munsi kandi, ni bwo Umunyarwanda wa gatanu, Nimubona Yves arasiganwa ku maguru intera y’ibilometero 10 muri Stade de France.

Iri rushanwa riba rimwe mu myaka ine ryatangiye ku wa 26 Nyakanga rikazasozwa ku wa 11 Kanama 2024.

- Advertisement -
Oscar Cyusa yakinnye uyu munsi
Ntiyahiriwe
Yabaye uwa 38 mu Bantu 40

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW