Nyanza: Abaturage bahawe ivomo bise ‘Igisubizo kuri bose’

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abaturage bahawe urugero banasabwa kuzajya banywa amazi

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kadusenyi, Akagali ka Mubuga mu Murenge wa Rwabicumabahawe ivomo baryita ‘igisubizo kuri bose’ bigendanye ko nta mazi meza bagiraga.

Ni ivomo bagejejweho n’umuryango witwa ‘Dufatanye Organisation’.

Nyiramana Cecile usanzwe ari na Mutwarasabo waho iri vomo ryubatswe, yavuze ko bo ubwabo baruhutse kunywa no gukoresha amazi mabi.

Yagize ati” Dufatanye Organisation yatubereye igisubizo, akarusho ngiye kunywa no gukoresha amazi meza ariyo mbikesha.”

Umuyobozi w’umuryango Dufatanye Organization, Karema Godfrey yashimiye leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame wemeye ko bakorera mu gihugu ari nayo mpamvu ibi byiza bikorwa.

Yagize ati”Amazi ni ayanyu, muyanywe, muyakoreshe, nshimira ubuyobozi bw’igihugu bwabahisemo kuko babonaga mukwiye aya mazi koko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Niwemwana Immaculée avuga ko aba baturage amazi ari ayabo kandi bakwiye kuyacungira umutekano no kuyabungabunga.

Ati“Ntimuzamere nk’aba bandi bahabwa Inka yarwara agahamagara ubuyobozi avuga ngo ya nka yanyu yarwaye kandi yarayihawe aho kuyivuza, iri vomo muhawe murifate neza ku buryo bw’intangarugero muririnda kwangirika.”

Ivomo ryatashywe rifite agaciro ka miliyoni makumyabiri, uyu muryango n’abaturage banasangiye Umuganura.

- Advertisement -
Gitifu w’Umurenge wa Rwabicuma n’umuyobozi wa Dufatanye Organisation
Abaturage bahawe na telefone njyendanwa
Abaturage bahawe urugero banasabwa kuzajya banywa amazi
Umuturage yise ivomo ‘Igisubizo kuri bose
Abaturage bafatanyije kwizihiza umuganura

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza