Bugesera: Hagaragaye abarwayi Babiri banduye ubushita bw’inkende

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Bugesera haaragaye abarwaye ubushita bw'inkende

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyamata,mu Karere ka Bugesera, butangaza ko hari kuvurirwa  abarwayi babiri b’indwara y’ubushita bw’inkende muri 13 bakekwaho iyi ndwara.

 Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, Dr Jean Marie Vianney Sebajuri, yatangaje ko  kuwa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024,  abarwaye indwara y’ubushita bw’inkende bari babiri barimo uri mu Bitaro bya Nyamata ndetse n’undi uri i Ntarama.

Dr Jean Marie Vianney Sebajuri yavuze ko  ibipimo bamaze gufata mu minsi micye ishize, bigaragaza ko bane muri batanu basuzumwe i Ntarama basanze  bataranduye uretse umuntu umwe kandi uri gukurikiranwa.

Dr Jean Marie Vianney avuga ko hagitegerejwe ibindi bisubizo bizagaragaza niba hari abandi barwayi banduye indwara y’ubushita bw’inkende.

Yagize ati: “Hari n’ibindi bisubizo umunani tugitegereje ngo tumenye icyo ibipimo byafashwe bigaragaza kandi baracyari mu kato.” 

Yakomeje agira  ati “Turi kugenda tugafasha abaturage kubasuzuma [sample] ku bigo nderabuzima kuko ikipe y’ibitaro yarabihuguriwe ndetse ihabwa ibikoresho byabugenewe byaturutse muri Laboratwari yo ku rwego rw’Igihugu kandi iminsi itarenze ibiri ibisubizo biba byabonetse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye abaturage kwirinda iyi ndwara kuko ihari kugira ngo bafate ingamba zo gutandura no kuyikwirakwiza mu bandi.

Yagize ati “Icya mbere iyi ndwara irahari kandi abaturage turabasaba kugira isuku bakirinda kuramukanya no guhoberana. Twifuza ko babimenya kare kugira ngo twirinde ko twarwaza abaturage benshi.”

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyamata buvuga ko buri kuvura abarwaye iyi ndwara bukoresheje imiti yabugenewe.

- Advertisement -

IVOMO: IMVAHO NSHYA

UMUSEKE.RW