Abayobozi bo hejuru muri AFC/M23 bakatiwe igihano cy’urupfu

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Corneille Nangaa n'abandi bayobozi ba AFC/M23 bakatiwe igihano cy'urupfu

Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo rifatanya na M23 mu kurwanya ubutegetsi buriho muri Congo yakatiwe igihano cy’urupfu.

Urukiko rwa gisirikare muri Congo rwakatiye igihano cy’urupfu Corneille Nangaa, Bertarnd Bisimwa n’abandi baregwaga muri urwo rubanza.

Baregwa ibyaha birimo iby’intambara, ubugambanyi no kujya mu mutwe urwanya Leta.

Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yavuze ko ruriya rubanza ari umukino w’ubutabera burwaye bukorera Perezida Felix Tshisekedi.

Yavuze ko ruriya rubanza ruteye “ishozi” ruha imbaraga intambara yo guha Congo demokarasi.

Corneille Nangaa avuga ko kuva ruriya rubanza rwatangira batahwemye kwakira umubare munini w’ababagana ngo bafatanye mu bikorwa barimo.

Minisitiri w’Ubutabera muri Congo Kinshasa, Constant Mutamba avuga ko abakatiwe bafite iminsi 5 yo kujurira.

Yavuze ko igihugu cye kizasaba ibihugu byose bakorana bigafata abahamwe n’ibyaha bakabiryozwa.

Urukiko rwa gisirikare kandi rwanzuye ko abahanwe n’ibyaha bazishyura miliyari y’amadolari.

- Advertisement -

Ikindi ni uko urukiko rwategetse ko imitungo yose y’abakatiwe ifatirwa.

Éric Nkuba wafatiwe muri Tanzania akoherezwa muri Congoa we yakatiwe igihano cy’urupfu

UMUSEKE.RW