Umugabo n’inshoreke ye barakekwaho kwica umukobwa w’imyaka 18

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Akarere ka Nyanza mu ibara ry'umutuku

Nyanza: Mu karere ka Nyanza hari umugabo ukekwaho kwica umwana we yabyaye afatanyije n’umugore (Mukase w’uwo mwana).

Ubwicanyi bwabereye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busoro mu kagari ka Masangano mu mudugudu wa Bweramana, uwitwa Ndereyimana Vedaste w’imyaka 38 akekwaho gufatanya n’umugore yinjiye witwa Mukagatare Solange w’imyaka 38,  bagakubita umwana w’uyu mugabo witwa  Nibagwire Josiane w’imyaka 18.

Amakuru avuga ko bamukubise bavuga ko yabibye inkoko.

Abakekwa batuye mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Ntongwe ho mu kagari ka Gako mu mudugudu wa Nyabuhuzu. Aba bikekwa ko bamukubitiye i Nyanza.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko  bakimara kumukubita nyina umubyara yahise amujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Busoro, abaganga batangira kumwitaho ahita ariko aza gushiramo umwuka.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko nta gikomere yari afite kigaragara inyuma, uretse ko yarutse amaraso.

Aba bakimara kumukubita bahise bacika baracyashakishwa kugira ngo bashyikirizwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro Habineza Jean Baptiste yatubwiye ko abo bakekwa bari baturutse mu karere ka Ruhango kuko muri uriya murenge ayoboye hari haremye isoko.

- Advertisement -

Yavuze ko baje bamukirikira baramukubita, gusa ngo byose biri gukorwaho iperereza.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza