Rwanda: Abakora uburaya nibo bibasiwe n’Ubushita bw’Inkende

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibyiciro byibasiwe cyane n’indwara y’Ubushita bw’inkende ari abakora uburaya

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibyiciro byibasiwe cyane n’indwara y’Ubushita bw’inkende ari abakora uburaya.

Ibi Minisiteri yabitangaje mu gihe yaherukaga gutangaza ko mu gihugu hamaze kugaragara abarwayi bane b’ubu burwayi  bw’Ubushita bw’inkende.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye RBA ko u Rwanda rwafashe ingamba zitandukanye by’umwihariko ku mipaka hagamijwe gutuma iyi ndwara idakomeza gukwirakwira.

Ati “ Duhanganye na cyo twirinda ko hari abakomeza kukigaragaraho cyane cyane ku mipaka , aho abantu binjirira ariko niyo haba hari uwinjiye adafite n’ibyo bimenyetso akaba yarageze mu Rwanda, akagaragaraho mpox tukaba twamuvura ndetse n’abo yahuye nabo. Abo twabonye kugeza ubu hafi ya bose nta numwe wigeze ugira ikibazo cyo kuguma kwa muganga cyangwa se ahitanwa n’iyo ndwara.”

Dr Sabin Nsanzimana avuga ko kugeza ubu abakora uburaya ari bo bari kwibasirwa n’ubu burwayi .

Ati “Kuri iyi yo  biragaragara kohejuru ya 80% ibyiciro byibasiwe cyane ni abakora imibonano mpuzabitsina kenshi ,abakora uburaya cyangwa abakiriya babo ,ariko urubyiruko na rwo biragaragaza ko bari muri iyo myaka, 30,40,25 ndetse bashobora no gukwirakwiza mu miryango yabo ugasanga hazamo no kuremba. “

Minisitiri w’Ubuzima yasababye abantu kwitoza isuku  mu rwego rwo kwirinda ko yakwirakwira.

Yongeyeho ko kugeza ubu Abajyanama b’ubuzima bari gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya ikwirakwira ry’ubu burwayi.

Ati “ Ibiri gukorwa ni byinshi mu Rwanda haba gukorana n’izindi nzego zose, gukorana n’Abajyanama b’ubuzima, tugenda urugo ku rundi tureba niba nta muntu waba ufite ibimenyetso bya Mpox, ngo tumufashe kugera kwa muganga. “

- Advertisement -

Dr Sabin Nsanzimana avuga ko ku muntu wagaragaweho ubu burwayi yirinda kujya ahahurira abantu benshi kandi akivuza hakiri kare .

Mu gukumira ikwirakwira mu gihugu ry’ubu bushita bw’inkende, Minisiteri y’ubuzima ivuga ko irimo gukorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima n’izindi nzego mu gukurikirana abahuye n’abo barwayi “kugira ngo ugaragaje ibimenyetso apimwe kandi ahabwe ubuvuzi”.

Ni mu gihe Umujyi wa Kigali nawo wafashe ingamba zo gusubizaho gukaraba neza  ahantu hose hahurira abantu benshi .

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) riheruka gutangaza ko iki kiza cy’ubushita bw’inkende ari ikibazo cy’ubuzima rusange cyihutirwa gihangayikishije isi.

Abanyarwanda bagirwa inama yo gukaraba intoki inshuro nyinshi ukoresheje amazi meza n’isabune cyangwa imiti yabugenewe (hand sanitisers).

kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso by’iyo ndwara nko gusesa ibiheri, kugira umuriro no kubyimba mu nsina z’amatwi, no kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu agize kimwe cyangwa byinshi muri ibyo bimenyetso..

Ubushita bw’inkende bumaze kugaragara mu bindi bihugu byo muri Afurika, birimo u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Centrafrique ndetse bwamaze no kugera mu Burayi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko u Rwanda rwafashe ingamba zitandukanye by’umwihariko ku mipaka

UMUSEKE.RW