Ibigo nderabuzima birasabwa kudasiragiza abafite ubumuga bw’uruhu

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abitabiriye inama biyemeje guhangana n'ibyugarije abafite ubumuga bw'uruhu

Umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, OIPPA, wongeye gutabaza usaba ko ibigo nderabuzima bicika ku gusiragiza abafite ubwo bumuga mu gihe bashaka amavuta agenewe uruhu rwabo.

Ibi byavugiwe mu nama yahurije i Kigali ubuyobozi bwa OIPPA n’abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima kuri uyu wa 23 Kanama 2024.

OIPPA yagaragaje imiterere ya kanseri y’uruhu ikunze kwibasira abafite ubumuga bw’uruhu kubera kubura amavuta n’ibindi bibafasha guhangana n’ingaruka ziterwa n’izuba.

Hagaragajwe ko aya amavuta bari batangiye kuyahabwa ku bigo nderabuzima bakoresheje ubwisungane mu kwivuza ariko ngo hari aho bagera bakabwirwa ko ntayo.

Hari abayobozi b’ibigo nderabuzima bashyiraho amategeko yo kutayatanga bitwaje ko ngo ahenze, rimwe na rimwe ugasanga n’urufunguzo rw’aho abikwa rugendanwa n’umuyobozi.

Bavuga ko hari ubwo umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu ajya gusaba ayo mavuta akabwirwa kujya gushaka bagenzi be mu gace atuyemo, kugira ngo bamenye umubare wa bo maze atumizwe kuri farumasi y’akarere.

Ni igikorwa bafata nko kudaha agaciro ubuzima bwabo kuko aya mavuta ari umuti ubarinda uruhuri rw’indwara ziganjemo kanseri y’uruhu ibugarije.

Dieudonne Akimaniduhaye, Umuyobozi w’umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, ashima Leta yo yashyizeho gahunda nziza yo gutanga amavuta ku bigo nderabuzima ariko ngo usanga bidakorwa neza.

Ati ” Usanga abenshi batayatumiza n’aho bayatumije ugasanga barayafungiranye, amavuta ntabasha kugera ku muntu ufite ubumuga bw’uruhu nk’uko bikwiriye.”

- Advertisement -

Yasabye inzego z’ubuzima kubafasha gutanga ayo mavuta kuko Minisiteri yemeje ko mu kwezi k’umwe umuntu ufite ubumuga bw’uruhu akwiriye kujya ku kigo nderabuzima agahabwa uducupa tubiri yishyuye ibiceri 200 Frw gusa.

Dr Fedine Iratubona Urubuto, umuyobozi w’abaganga n’ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro by’Akarere ka Nyarugenge yavuze ko n’ubwo aho ayobora amavuta atangwa kandi neza, bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha kugira ngo abantu bose bamenye akamaro k’ayo.

Ati “Uyu munsi byabaye ku rwego rw’ibitaro n’ibigo nderabuzima ariko buriya iyo amakuru yamenyekanye nitwe ntumwa zo kugira ngo tuyageze no hasi ndetse no mu bajyanama b’ubuzima.”

Dr Amani Urujeni Alice, Umuganga w’indwara z’uruhu mu Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, yashimangiye ko mu Rwanda hari amavuta ahagije akoreshwa n’abafite ubumuga bw’uruhu, asaba amavuriro kuyarangura.

OIPPA ikanguruira abafite ubumuga bw’uruhu kwirinda kanseri ndetse igasaba ibitaro n’ibigo Nderabuzima gutanga “transfer” ku muntu babonye afite igisebe cyanze gukira.

Ibarura rusange ry’abaturage rya 2022 ryagaragaje ko abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda ari 1860 hatabariwemo abari munsi y’imyaka itanu.

Abitabiriye inama biyemeje guhangana n’ibyugarije abafite ubumuga bw’uruhu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW