Rubavu igiye kwakira iserukiramuco rishya rizahuza abanyabirori

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abanyabirori bashyizwe igorora

Ku mucanga w’i Kivu mu Karere ka Rubavu hagiye gutangizwa iserukiramuco ryiswe “Kivu Beach Festival Rubavu Nziza” rizahuza abahanzi bagezweho mu Rwanda n’imurikagurisha rizitabirwa n’abanyabirori.

Kuva tariki 29 Kanama kugera 01 Nzeri 2024, nibwo Rubavu izakira ku nshuro ya mbere iri serukiramuco rizahuza abahanzi n’abakunzi babo no kumurika ibitatse aka Karere k’ubukerarugendo.

Iri serukiramuco rizitabirwa n’ibyamamare birimo Platin P uzarifungura, Riderman, Bull Dog n’umuraperi Danny Nanone.

Ni umwanya kandi wo kugaragaza impano z’abanya-Rubavu n’abandi no gukomeza kugaragaza Rubavu nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’imyidagaduro.

Yves Iyaremye, umuyobozi wa Yirunga Ltd yateguye iri serukiramuco yabwiye UMUSEKE ko bahisemo gushyigikira imyidagaduro nk’imwe mu nzira yo guteza imbere urubyiruko n’akarere muri rusange.

Ati “Imyidagaduro ni umuyoboro ukomeye wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko ni n’inkingi ikomeye mu guhanga imirimo, kuzamura ubukungu bw’Igihugu, no gusigasira umurage ndangamuco w’Igihugu cyacu.”

Yavuze ko abamurikabikorwa barimo abafite utubari n’abahanga mu kotsa inyama, abategura amafunguro n’abandi bazaba babukereye.

Ati “Itike yo hasi ni 500 Frw mu gihe n’abanyacyubahiro VIP batekerejweho bakazishyura itike ya 5000 Frw.”

Biteganyijwe ko imurikagurisha rizajya ritangira saa tatu z’igitondo, saa munani abaririmbyi n’ababyinnyi bazajya bahabwa rugari, hasoze umuhanzi w’umunsi.

- Advertisement -

Yirunga Ltd ku bufatanye n’ubuyobozi bw’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Rubavu bavuga ko guhera i saa yine z’ijoro “After Party” izajya ibera kuri Lakeside View ku mucanga w’i Kivu.

Abategura iri serukiramuco mu kiganiro n’itangazamakuru
Urupapuro rwamamaza uri serukiramuco

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW