Urubyiruko rw’aba Guides n’Abaskuti rwahuriye mu ngando y’amahoro

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abitabiriye iyi ngando bishimira amasomo bahabwa

Urubyiruko rw’aba Guides n’Abaskuti ruturutse mu bihugu birimo Libani, Ubufaransa, Ivory Coast, n’u Rwanda ruri mu ngando y’icyumweru muri Ecole Technique St Kizito Musha mu Karere ka Rwamagana, igamije kubaka ubumwe n’amahoro arambye.

Iyi ngando yateguwe n’umushinga Planete, uterwa inkunga n’Ubufaransa, ukorera mu bihugu bitanu: u Rwanda, Libani, Ubufaransa, Ivory Coast, na Tunisiya, itarabashije kwitabira.

Planete ifite inkingi eshatu: kubaka amahoro, kwita ku bidukikije, n’uburinganire.

Mu gihe cy’icyumweru, urubyiruko ruhugurwa mu bintu bitandukanye, bungurana ibitekerezo ku buryo bwo gukemura ibibazo byugarije urubyiruko.

Mu gihe cy’icyumweru, urubyiruko rusangira ibitekerezo ku mibereho, imico, kubungabunga ibidukikije, uburinganire, n’iterambere.

By’umwihariko, basobanurirwa uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri izi ngando, hakoreshwa inyigisho, imyidagaduro, n’ibiganiro bitangwa n’abashyitsi batandukanye.

Niyonkuru Aime Fidelite umu Guides wo mu Rwanda, yavuze ko basobanurira abanyamahanga uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, yashyizwe mu bikorwa, n’uko yahagaritswe.

Yongeraho ko bereka Isi uko Abanyarwanda bageze ku bumwe n’ubwiyunge.

- Advertisement -

Ati ” Ni ikintu gikomeye ushobora gusangiza abanyamahanga bakumva uburemere bwo kuba uwakwiciye, uwagutwariye buri kimwe cyose ariko ukumva ko ukwiriye kumubabarira.”

Mugenzi we waturutse muri Libani yavuze ko urubyiruko ruzunguka inyigisho ku mico nyarwanda n’uburyo abaturage babana mu mahoro.

Ati ” Ni umwanya mwiza wo gusangiza bagenzi bacu umuco wacu n’abo tukamenya uwabo n’uko urubyiruko rwarushaho kwimakaza amahoro n’urukundo.”

Marie Louise Uwamwezi, Umuyobozi Mukuru w’aba Guides mu Rwanda, yashimangiye ko iyi ngando igamije kubaka amahoro arambye binyuze mu rubyiruko.

Ati “Urubyiruko nirwo rukoreshwa haba mu byo kubaka igihugu kimwe n’uko rwifashishijwe mu gusenya igihugu mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, ni narwo rwifashishijwe kugira ngo hongere hubakwe amahoro arambye mu Rwanda.”

Avuga ko uru rubyiruko ruzasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musha no gutemberezwa umujyi wa Kigali, rwigishwa amateka y’u Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Mwesigwa Robert, yavuze ko kugira ngo Isi yiyubake mu bukungu, mu mibereho na politiki bisaba urubyiruko rushyira imbere amahoro n’ubworoherane.

Ati “Ubonye Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’urubyiruko ihagarikwa n’urubyiruko, ayo masomo yonyine afasha n’abandi bakibyiruka cyane cyane abari muri iyi ngando.”

Mwesigwa avuga ko izi ngando zifasha urubyiruko kumenyana no kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri buri gihugu.

Intego y’iyi ngando ni “Abaskuti n’aba Guides: umusemburo w’amahoro n’ubworoherane.”

Abitabiriye iyi ngando bishimira amasomo bahabwa
Marie Louise Uwamwezi, Umuyobozi Mukuru w’aba Guides mu Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW