U Rwanda rwemeje ko rutazahwema gutabara aho rukomeye 

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda mu nama i Seoul

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yatangaje ko amateka u Rwanda rwanyuzemo yigishije isomo ry’Ubudaheranwa ikaba ariyo mpamvu, igihugu kiyemeje gushyigikira ibikorwa by’amahoro.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Nzeri 2024, mu kiganiro yatangiye mu Nama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano mu gisirikare iri kubera mu Mujyi wa Seoul muri Koreya y’Epfo, (Seoul Defence Dialogue 2024).

Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abagera kuri 900 barimo inzobere mu bijyanye n’umutekano ku Isi, yaganiriwemo imbogamizi n’ibibazo by’ingutu byugarije umutekano ku Isi muri rusange.

Abitabiriye iyi nama baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo kwirinda intambara, gushyiraho amategeko mpuzamahanga ahuriweho no guhangana n’ibibazo by’umutekano muke byibasira Isi.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, mu kiganiro yatanze yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda kugera aho rufashe iya mbere mu gutanga umusanzu warwo mu gucunga umutekano hanze y’Igihugu.

Yavuze ko u Rwanda nk’Igihugu cyahuye n’akaga ko kubura umutekano, rwumva neza ubwihutirwe bwo gukemura ibibazobihuriweho.

Ati “Amateka yacu yatwigishije agaciro k’ubudaheranwa, imikoranire no guhanga udushya mu gukuraho imbogamizi. Kuva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugera ku bibazo biri mu Karere kacu, ku Mugabane wa Afurika n’Isi muri rusange, u Rwanda rwakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano.’’

Yibukije ko ibibazo by’umutekano muke byugarije Isi bireba buri wese kandi gukorana biba ari ingenzi cyane.

Ati “Nta gihugu cyashobora guhangana n’ibibazo by’umutekano muke ari kimwe. Nta mbogamizi itakurwaho mu gihe ibihugu byahuje imbaraga, bigakora ibikwiye.’’

- Advertisement -

Urugendo rw’u Rwanda rwo gutanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano, ni gihamya ko amahoro yagerwaho hose mu gihe hari ukwiyemeza, ubushake bwa politiki n’imikoranire ihamye.’’

Minisitiri Marizamunda yavuze ko uburemere bw’ibibazo by’umutekano, bukeneye igisubizo gihuriweho mu guhangana n’ibibazo birimo ubujura bwitwaje intwaro, ubucuruzi bw’abantu n’ibindi.

Ati “Uruhare rwacu mu gutanga umutekano rugenwa n’Itegeko Nshinga kandi rushyirwa mu bikorwa. Muri Kanama, u Rwanda rwujuje imyaka 20 rumaze rutangiye kohereza ingabo zarwo muri Darfur muri Sudani mu 2004.’’

Yashimangiye ko kuva icyo gihe ibikorwa byo gushyigikira ibikorwa by’amahoro bigenda byaguka ndetse kuri ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.

U Rwanda rufite ingabo n’abapolisi basaga 6000 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo na Centrafrique, ndetse hakabafo bari n’abandi bari muri Mozambique ku masezerano y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda mu nama i Seoul

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *