Umugore yagiye kureba mugenzi we, asubiye mu rugo asanga umugabo amanitse mu mugozi

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Akarere ka Nyanza mu ibara ry'umutuku

Nyanza: Umugabo wo mu karere ka Nyanza yasanzwe amanitse mu nzu aho bikekwa ko yiyahuye.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro mu kagari ka Gitovu mu mudugudu wa Kayenzi.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uwitwa Hakizimana Emmanuel w’imyaka 52 wari ucumbitse kwa  Dusenge Pascal bikekwa ko yiyahuye.

Umugore we yazindutse  agiye kureba mugenzi we  ngo  bajyane gusenga, agarutse kwitegura asanga umugabo yakinze inzugi zose, umugore akomanze ngo amukingurire yumva ntiyitaba, ahamagara abaturanyi be baraza bica idirishya barebye mu nzu basanga amanitse mu mugozi bakeka ko yiyahuye.

Umugore wa nyakwigendera avuga ko nta kibazo bari bafitanye. Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo  ukorerwe isuzuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro, Habineza Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yaje aturuka mu karere ka Huye we n’umugore we bakaba bari bacumbitse mu murenge ayoboye.

Yagize ati “Umugore we yari yagiye kureba mugenzi we ngo bajye muri nibature, agarutse abona inzugi zose zikingize kuko babanaga mu nzu n’umugabo we bonyine, arebye mu nzu abona umugabo we amanitse.”

Nyakwigendera nta mwana yari afitanye n’uriya mugore babanaga batarasezeranye byemewe n’amategeko.

Gitifu Habineza asaba abaturage niba hari ufite ikibazo kwirinda kukihererana, ahubwo yakigeze ku buyobozi bukamufasha cyangwa akakibwira inshuti n’abaturanyi ariko atabyihereranye.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *