Depite yasabiye abasirikare ibyo kurya “ngo ntibaburara bafite imbunda n’amasasu”

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Depite Cadet Kule Vihumbira

RDC: Cadet Kule Vihumbira, umudepite mu nteko ishingamategeko y’igihugu, watorewe mu mujyi wa Beni, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufata inshingano zo kugaburira abasirikare n’abapolisi, kuko bataburara bafite imbunda n’amasasu.

Yatangaje ibi nyuma y’ubwicanyi bukomeje gukaza umurego muri Beni, bukorwa n’abantu bitwaje intwaro barimo abasirikare ba Leta n’abapolisi bambura abaturage utwabo.

Uyu mudepite yasabye abayobozi b’inzego z’umutekano gukurikirana neza ko imbunda batanga ko zikoreshwa ibyo zagenewe, kandi bakagenzura ko umutekano w’ibifu byabo bazihereza witaweho.

Yavuze ko biteye agahinda kuba abantu bagera kuri 16 bamaze kwicwa mu mujyi wa Beni kuva uyu mwaka watangira, kandi ibyo byakozwe n’abarimo abasirikare na polisi.

Radio Okapi ivuga ko Depite Kule yasabye ko hakorwa igenzura rihoraho ku mbunda ziba zahawe abashinzwe umutekano, ndetse no guhiga bukware abagizi ba nabi bakorera muri Beni bambara imyenda ya gisirikare cyangwa iy’abapolisi.

Ati ” Igihe Leta itanze imbunda ku gipolisi cyangwa ku gisirikare, igomba no kubaha ibyo kurya. Niba bitabaye ibyo, bashobora gukoresha izo mbunda mu gushaka ubuzima, aho kugira ngo barinde abaturage, bagateza ibibazo.”

Abaturage bavuga ko abateza umutekano muke i Beni ari abasirikare n’abapolisi birirwa bazererana intwaro muri uyu mujyi, kandi bakabaye baba mu bigo bya gisirikare.

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hakunze kumvikana abaturage bashengurwa no kuba abakabarindiye umutekano ari bo bakomeje kubambura ubuzima n’imitungo yabo.

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *