UEFA CHAMPIONS LEAGUE: Bayern, Real, Liverpool zatangiye neza

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Liverpool FC yatsindiye mu Butaliyani AC Milan ibitego 3-1, Bayern Munich itangira inyagira Dinamo Zagreb ibitego 9-2, mu mikino ya mbere y’irushanwa ry’i Burayi rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA Champions League) rivuguruye.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 17 Nzeri 2024, iri rushanwa benshi bita ijoro ry’abagabo ryari ryagarutse, aho amakipe 12 muri 36 azarikina ari yo yahataniraga mu mijyi itandatu itandukanye.

Nyuma y’uko Liverpool itsindiwe mu rugo na Nottingham Forest igitego 1-0 mu mukino wa Shampiyona y’Abongereza, yongeye gusubira mu bihe byayo byo gutsinda.

Ac Milan yari mu rugo, kuri San Siro Stadium, ni yo yafunguye amazamu hakiri cyane ku munota wa gatatu w’umukino, binyuze kuri Christian Pulisic wabyaje umusaruro umupira wari utakajwe na Konstantinos Tsimikas, maze afite anyeganyeza inshundura z’izamu rya Alisson Becker.

Icyakora, Ibrahima Konate yasubije ikipe ye mu mukino nyuma y’iminota 23, ubwo yatsindaga igitego cy’umutwe binyuze kuri coup-franc yari itewe na Trent Alexender-Arnold.

Virgil Van Djik yatsindiye Liverpool igitego cya kabiri mbere gato y’uko bajya kuruhuka. Ni igitego kijya gusa n’icya Konate kuko na cyo cyatsindishijwe umutwe, bivuye ku mupira w’umuterekano.

Iyi kipe ifite iri rushanwa inshuti esheshati yaje kubona igitego mu gice cya kabiri, ari na cyo cyashimangiye intsinzi. Ni igitego cyatsinzwe na Dominik Szoboszlai binyuze ku mupira mwiza yahawe na Cody Gakpo.

Aston Villa yatsinze Young Boys ibitego 3-0

Youri Tielemans ni we wafunguye amazamu nyuma ya koruneri yari itewe neza na John McGinn. Ni mu gihe Aston Villa yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Jacob Ramsey mbere gato yo kujya kuruhuka.

- Advertisement -

Ollie Watkins yatsinze igitego cya gatatu ariko umusifuzi aracyanga, bitewe n’uko hari habayemo gukora umupira n’ukuboko. Nyuma y’aho ni bwo Amadou Onana yahise abona icya gatatu, maze Aston Villa yitwara neza mu mukino wayo wa mbere muri iri rushanwa.

Juventus 3-1 PSV

Juventus yatangiye neza iri rushanwa, itsindira mu rugo PSV Eindhoven yo mu Buholandi ibitego 3-1.

Iyi kipe bakunze kwita Umukecuru Ushaje yayoboye umukino hakiri kare ku munota wa 21 w’umukino binyuze kuri Kenan Yildiz mbere y’uko Weston McKennie atsinda igitego cya kabiri nyuma y’iminota itandatu icya mbere kibonetse.

Nicolas Gonzalez yaje gusoreza akazi umutoza Thiago Motta atsinda igitego cya gatatu, mu gihe mu minota y’inyongera ari bwo Ismael Saibari yatsindiye PSV impozamarira.

Bayern Munich 9-2 Dinamo Zagreb

Bayern Munich yari yakiriye Dinamo Zagreb kuri Allianz Arena maze iyinyagira ibitego 9-2.

Muri byo, rutahizamu Harry Kane yatsinzemo ibitego bine, harimo bitatu bya penaliti, mu gihe Michael Olise na we yanyeganyeje inshundura kabiri mu mukino we wa mbere w’iri rushanwa.

Ibindi bitego bya Bayern Munich byatsinzwe na Raphael Gurreiro, Leroy Sane na Leon Goretzka.

Zagreb yo muri Croatie yabonye ibitego bibiri mu minota ibiri gusa mu gice cya kabiri, ariko ntibyayibujije guhura n’uruva gusenya.

Real Madrid 3-1 Stuttgart

Real Madrid ibitse igikombe cy’iri rushanwa cy’umwaka ushize yatsindiye mu rugo, kuri Santiago Bernabeu, Stuttgart yo mu Budage ibitego 3-1.

Kizigenza Kylian Mbappé yafunguye amazamu mbere gato y’uko igice ya mbere kigera ku musozo, icyakora nyuma y’iminota 30 Deniz Undav yishyurira Stuttgart.

Mu minota 10 ya nyuma y’umukino ni bwo Antonio Rudiger yatsindiye Real Madrid igitego cya kabiri, mbere gato y’icya gatatu cyatsinzwe na Endrick mu minota y’inyongera.

N’ubwo Los Blancos itakinnye umukino ushamaje, uburambe n’inararibonye ifite muri iri rushanwa byayifashije kwegukana amanota atatu.

Sporting 2-0 LOSC Lille

Muri uyu mukino Sporting yo muri Portugal yari yakiriye, rutahizamu Viktor Gyokeres ni we wafunguye amazamu ku munota wa 38 w’umukino.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Zeno Debast yatsinze igitego cya kabiri binyuze ku ishoti riremereye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Akazi ka Sporting Club ko kubona amanota atatu imbere y’iyi kipe yo mu Bufaransa korohejwe n’ntizanyo ya Manchester United, Angel Gomes, wahawe ikarita y’umutuku.

Bayern Munich yahise iyobora urutonde rw’agateganyo nyuma yo kuzigama ibitego birindwi, igakurikirwa na Aston Villa izigamye bitatu.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:

Bologna na Shakhtar Donetsk

Sparta Prague na Salzburg

Celtic na Slovan Bratislava

Club Brugge na Borussia Dortmund

Manchester City na Inter Milan

Paris Saint-Germain na Girona

Byari ibyishimo i Madrid
Harry Kané yatsindiye ikipe ye ibitego bitatu
Ibikurankota bya Real Madrid, byayifashije
Endrick yakoze amateka yo kubona igitego muri UCL
Mbappé yongeye gutuma abakunzi ba Real Madrid bamwenyura
Liverpool Konaté na bagenzi be bafashije ikipe ya bo
Bayern Munich yatangiye neza

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *