Perezida Kagame yageze Singapore -AMAFOTO

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
KAGAME ari mu gihugu cya Singapore mu nama ya Asia

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze Singapore aho yagiye mu nama ihuza abagize ihuriro ry’ibihugu bifite ubuso buto, akagirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Singapore.

Iyi nama yitezweho kuba  ari amahirwe kuri za guverinoma aho hazarebwa uko hatezwa imbere  ubucuruzi,  imari, ubuzima,ikoranabuhanga n’ibindi.

Perezida Kagame kuri uyu wa kane tariki ya 19 Nzeri 2024, yaganiriye   n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo ,Milken Institute, Richard Ditizio, baganira ku bikorwa biteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Uruzinduko rwe rubaye urwa kane agenderera iki gihugu . Yaherukaga muri iki gihugu muri Nzeri  2022.

Umubano w’u Rwanda na Singapore mu bya dipolomasi watangijwe tariki ya 18 Werurwe 2005, ukaba waratanze umusaruro ugaragarira mu masezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’izindi nzego kugeza uyu munsi.

KAGAME ari singapore mu nama ya Asia Summit
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Richard Ditizio
Kagame na CEO wa Milken Institute

KAGAME ategerejwe muri Singapore

UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *