Umukecuru yahanganye n’inzoka ya metero enye rubura gica

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Yatabawe amaze amasaha abiri ahanganye n'inzoka y'ibiro 20

Mu gihugu cya Thailand, Umukecuru witwa Arom Arunroj w’imyaka 64 y’amavuko yahanganye n’inzoka ipima metero enye n’ibiro 20, rubura gica ubwo yari yamusagariye.

Uyu mukecuru yatangaje ko hari mu masaha ya Saa Mbiri z’ijoro ubwo yari iwe ari koga, inzoka nini yo mu bwoko bwa ‘Python’, akayisanga mu bwongero.

Yagize ati ” Narebye icyo kintu, mbona n’inzoka.”

Yasobanuye ko iyo nzoka yaje guhita imwizingiraho, agatangira guhangana nayo atabaza ariko ntihagira umwumva.

Ku bw’amahirwe nyuma y’amasaha abiri, ahangana nayo yamurumaguye umubiri yawugize ibikomere gusa, umuturanyi we yaje kumwumva, ahamagaza ubutabazi.

Umupolisi wo mu gace ka Samut Prakan, Sgt Maj Anusorn Wongmali, yabwiye Itangazamakuru ko uyu mukecuru yatabawe akajyanwa kwa muganga, umubiri wuzuye ibikomero by’aho inzoka yamurumye.

Thailand ni kimwe mu gihugu kibamo inzoka nyinshi.

Raporo y’inzego z’ubuzima zaho yo mu 2023, yerekanaga ko abantu 12,000 bavuwe ubumara bw’inzoka mu gihe abandi 26 bishwe no kurumwa na zo.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *