Nkombo: Abahize abandi mu gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda bahembwe

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Ibikorwa ngaruka mwaka by’ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika byizihirijwe mu Murenge wa Nkombo Akarere ka Rusizi, aho hatashywe isomero ryubatswe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, hahembwa abanyeshuri bo mu mashuri abanza bahize abandi gusoma no kwandika neza i Kinyarwanda.

Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024, Insanganyamatsiko igira iti “Uburezi bw’ibanze, ishingiro ry’iterambere ry’iyigishwa ry’indimi nyinshi”.

Bamwe mu banyeshuri bahawe ibihembo kimwe n’ababyeyi babo bagaragaje imbamutima, bavuga ibanga bakorejeje kugira ngo bagere kuri ibi bihembo bityo basaba n’abandi kudacika intege.

Uwamahoro Divin yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza yaje ku mwanya wa Mbere, yashimiye abarezi n’ababyeyi be bamutoje gusoma ikinyarwanda, ngo intego ye ni ukurenga Nkombo agatsinda no ku rwego rw’Igihugu.

Ati”Nishimiye kuba mbaye uwa mbere ndashimira cyane abarezi banjye n’ababyeyi bantoje gusoma ikinyarwanda, nakimenye ngeze mu mwaka wa kabiri intego n’ukuzatsinda no kurwego rw’igihugu, ndasaba bagenzi banjye gushishikarira gusoma”.

Vuganeze Beatha, umubyeyi wa Uwamahoro Divin wasomye neza ikinyarwanda, nawe asaba ababyeyi bagenzi be kwita ku myigire y’abana babo.

Ati”N’ubwo ntazi gusoma nziko kwiga ari byiza namushishikarizaga gusoma, ndishimye kubona nahagaze imbere umwana yatsinze. Ndasaba ababyeyi bagenzi banjye kwita ku myigire y’abana babo”.

Byiringiro Prince uri mu bahembwe yavuze ko iwabo ku Kirwa nta somero bagiraga, yasabye abana bagenzi be kwitabira gusoma ashimira abaribegereje.

Ati“Hano ku nkombo nta somero twari dusanzwe dufite, ndasaba bagenzi banjye ko bashishikarira gusoma ndanashimira abaritwegereje rizadufasha kumenya gusoma neza “.

- Advertisement -

Abarezi nabo batangaza ko byabagoraga kwigisha Ikinyarwanda abana bo ku Nkombo, ngo biteze impinduka zizaterwa n’uko begerejwe iri somero.

Hategekimana Jean Damascene wigisha mu Murenge wa Nkombo yagize ati”Abana biga mu mashuri abanza yo hasi biragora kubigisha Ikinyarwanda, baba bazi amahavu gusa bitworohera bageze mu wa Gatatu bizahinduka kubera iri somero”.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Bwana Mbarushimana Nelson, yavuze ko mu ngamba za Minisiteri y’uburezi harimo ko umwana agomba kurangiza amashuri atatu abanza azi gusoma no kubara kuko byungura ubumenyi.

Asaba ababyeyi bo ku Nkombo kwitabira kujyana abana babo mu isomero begerejwe kandi ko n’ubwo uyu munsi hahembwe abana ubutaha hazahembwa ababyeyi barushije abandi kurijyanamo abana bagasoma ibitabo.

Yagize ati”Gusoma ni byiza utabizi ntaho yagera byungura ubumenyi, iri somero twafunguye ku Nkombo bajye bajyamo basome mu byiciro nyuma y’ukwezi hazajya harebwa umubare w’ababyeyi bajyanye yo abana nyuma tuzagaruka duhemba ababyeyi babashije kurijyana mo abana babo bakanasoma ibitabo”.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi igaragaza ko muri aka karere hari amasomero 273 ashobora no kongerwa.

Abanyenkombo bizeye ko abana babo bazajya bakura bazi kuvuga neza i Kinyarwanda
Abafite ubumuga nti bahejwe mu isomero

Umuyobozi mukuru wa REB yasabye ababyeyi kujyana abana mu isomero

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i RUSIZI.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *