Etincelles yahagaritse imyitozo kubera inzara

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kumara amezi abiri batazi umushahara, abakinnyi ba Etincelles FC iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, bahisemo guhagarika akazi.

Ibi byabaye ku wa 22 Nzeri 2024. Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko abatoza bagiye gukoresha imyitozo maze bisanga ku kibuga binyine nyuma y’uko abakinnyi banze kuza kuyikora.

Ikirenze kuri ibyo, ni uko no kuri uyu wa mbere, abatoza bagiye gukoresha imyitozo maze bakongera kwisanga bari bonyine.

Amakuru avuga ko abakinnyi baberewemo imishahara y’amezi abiri mu gihe abatoza baberewemo imishahara y’amezi agera kuri ane.

Etincelles FC ibaye ikipe ya kabiri ihagaritse imyitozo kubera kudahembwa, nyuma ya Muhazi United iherutse kubikora uko kubera imishahara yari iberewemo.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, ifite amanota atatu mu mikino itatu ya shampiyona. Yanganyije na Mukura, inganya na Police FC ndetse inanganya na Bugesera FC.

Abakinnyi ba Etincelles FC bahisemo guhagarika akazi

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *