Muhanga: Abaganga bamaze imyaka ibiri badahabwa agahimbazamusyi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ibiro by'Akarere ka Muhanga

Bamwe mu baganga n’abaforomo bavuga ko imyaka ibiri ishize badahabwa amafaranga atangwa mu mpera za buri mwaka.

Bamwe muri abo bakozi bo mu Bigo Nderabuzima, Ibitaro bya Kabgayi n’ibya Nyabikenke babwiye UMUSEKE ko ayo mafaranga bita aya ‘Performance Bonus’ baha buri mukozi wo muri Serivisi y’Ubuzima bayaheruka mu mwaka wa 2021-2022.

Bakavuga ko ahabwa umukozi watanze umusaruro ushimishije buri mwaka.

Bakavuga ko azamuka cyangwa amanuka bitewe n’urwego Umukozi abarizwamo.

Umwe yagize ati “Abayobozi b’Ibitaro bahabwa atandukanye n’ayo abaforomo n’abaforomokazi, kandi bakayahabwa na Leta bitewe n’amanota babonye mu mpera z’umwaka.”

Mugenzi we avuga ko uwabonye amanota ari hasi ya 70 ntayo ahabwa ahubwo ashobora no gusezererwa ku kazi.

Ati “Ntabwo tuzi impamvu yatumye tutabona ayo mafaranga, kuko mu tundi Turere bayabonye.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko babanje gutinda kubikora bitewe n’umukozi umwe wakoraga mu bindi Bitaro wahawe amanota atishimira.

Ati “Ubu twamaze gutegura lisiti y’abagomba kuyahabwa tumaze kuyohereza ku Karere dutegereje ko bayatanga.”

- Advertisement -

Dr. Muvunyi avuga ko uyu mukozi bamusimbutse, bakorera bagenzi be bandi.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyabikenke, Dr Nkikabahizi Fulgence twagerageje kumuhamagara ntiyitaba tumwandikira n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert yabwiye UMUSEKE ko nta makuru yari afite ko abo bakozi batarabona amafaranga yabo.

Ati “Tugiye gukurikirana iki kibazo ndaza kubaza menye impamvu.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko uwo mukozi wahawe amanota ari munsi ya 70 yanze kuyasinyira kuko batumvikanaga n’umuyobozi we asaba ko ubuyobozi bubakuriye bumurenganura, uyu akaba ngo ariwe watumye abakozi bo mu buzima batinda guhabwa ayo mafaranga yabo kugeza ubu.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *