Nyaruguru: Porogaramu ya ‘One Health’ yitezweho gukumira ibyorezo

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Bahurijwemo hamwe hanatorwa abahagarariye abandi

Abavuzi b’abantu, ab’amatungo, n’abakora mu bidukikije bo mu karere ka Nyaruguru, bahurijwe hamwe muri porogaramu yiswe “One Health” igamije kubafasha gukorera hamwe mu gukumira ibyorezo.

Ni gahunda yateguwe n’umuryango Vétérinaires Sans Frontières Belgique ushyirwa mu bikorwa n’urugaga IMBARAGA mu Rwanda.

Ni nyuma y’isuzuma ryagaragaje ko nta rwego ruhuza abavuzi b’abantu, ab’amatungo, n’abakora mu bidukikije, bigatuma hari abantu bandura ibyorezo biturutse ku matungo, ndetse hakaba n’amatungo yandura ibyorezo biturutse ku bantu, kandi byose bigira ingaruka ku bidukikije.

Jean Paul Munyakazi, Perezida w’urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda IMBARAGA, avuga ko bahuje izo nzego kugira ngo babereke ingaruka zo kudahana amakuru mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati, “Bo ubwabo bakwiye guhana amakuru. Niba abavuzi b’abantu babonye ko habonetse ibyorezo mu bantu, bakihutira guhura n’abavuzi b’amatungo, kuko birashoboka ko ibyo byorezo byaba byaturutse ku matungo. Bakabereka uburyo bakwiye gukumira ibyo byorezo hakiri kare.”

Bamwe mu bavuzi b’abantu n’abavuzi b’amutungo bitabiriye iki gikorwa bavuze ko ari uburyo bwiza bwo kubafasha kongera imikoranire hagati yabo.

Nyiribambe Felecien akaba umuvuzi w’amatungo yagize ati“Ubusanzwe imikoranire yari ihari ariko idafashije rimwe na rimwe umuntu akaba atazi akamaro kabyo ariko ubu turafashijwe kandi tugiye gushyira mu bikorwa ibyo twabwiwe.”

Mugenzi we usanzwe avura abantu nawe yagize ati“Iki ni igisubizo kuri twe tugize kwerekwa akamaro ko gukorana hagati yacu bikaba byafasha abatuye isi muri rusange hanabungwa bungwa ibidukikije.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Janvier Gashema avuga ko hari igihe umuvuzi uvura abantu yajyaga atekereza ko we ubwe yihagije akumva ko agomba gutandukana n’umuvuzi w’amatungo.

Yagize ati“Icyiza ni ugufatanya hagati y’abavuzi b’abantu, abavuzi b’amutungo n’abakora mu bidukikije bitanga igisubizo kuko bidufasha gukumira no kumenya  icyo umuntu ashobora kuba arwara mu gihe yagize uburwayi bukomoka ku matungo urwo ruhererekane rukaba rwacibwa rutageze ku bantu benshi.”

- Advertisement -

Porogaramu ya ‘One Health’ ikorera mu karere ka Nyaruguru, Nyamagabe, n’akarere ka Kayonza, hari intego yo kuyigeza mu gihugu hose no kongeramo abacuruza imiti y’abantu n’imiti y’amatungo.

Vice Mayor w’akarere ka Nyaruguru (uhagaze) asanga ari igihe cyiza cyo kugirango inzego zitandukanye zihurize hamwe
Perezida w’urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda IMBARAGA avuga ko Porogaramu yiswe ‘One health’yitezweho umusaruro
Gashonga Léonard umukozi wa Vétérinaires Sans Frontières Belgique avuga porogaramu ya ‘One health’ yitezweho kuwanya ibyorezo
Abahurijwe hamwe biyemeje gushyira mu bikorwa ibyo babwiwe
Bahurijwemo hamwe hanatorwa abahagarariye abandi

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyaruguru

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *