Amajyepfo: Abahinzi bagiriwe inama yo kwihutisha gutera imyaka

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Guverineri Kayitesi Alice na Meya wa Kamonyi Dr Nahayo Sylvère batangiza gahunda y'igihembwe cya mbere cy'ihinga cya 2025

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yahaye abahinzi icyumweru kimwe kugira ngo babe barangije gutera imyaka.

Ibi Guverineri Kayitesi Alice yabibvuze ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya mbere cya 2025, igihembwe yatangirije mu gishanga cya Kibuza giherereye mu Karere ka Kamonyi.

Avuga ko igihe imvura y’umuhindo yari isanzwe igwiramo yatinze bikoma mu nkokora imirimo yabo kuko yari isanzwe igwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri.

Ati “Mu bice byinshi hafi ya byose byo muri iyi Ntara y’Amajyepfo byaguyemo imvura, ndasaba abahinzi bose ko batagomba kurenza icyumweru kimwe badateye imbuto y’ibigori mu butaka.”

Mukarugambwa Virginie umwe muri aba bahinzi avuga ko bari batangiye kwiheba bumva ko imvura izagwa itinze cyane batera  imyaka yabo igahera mu butaka.

Ati “Ubutaka bwasomye ibigori duteye birahita bimera vuba.”

Avuga ko ibihe nibigenda neza bazasarura imyaka myinshi nkuko byabagendeye Umwaka ushize.

Perezidanti (Presidente) wa Koperative KABIKAKI, Uwizeyimana Zainabu, avuga ko imvura yaguye isanga batangiye gutegura kubera ko batekerezaga ko niramuka itinze kugwa bazifashisha amazi y’ikidamu bahanze akabafasha kuhira imyaka bateye.

Ati “Imbuto n’ifumbire abahinzi barabifite, kuko n’ikigo cy’Imari Gishinzwe kuguriza abahinzi cyarangije kubaha amafaranga.”

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko hegitare 43000 arizo ziteganyijwe guterwaho ibigori, ibishyimbo, ibirayi Soya n’izindi mbuto zindi abahinzi badashyira ku buso bunini.

Iki gishanga abahinzi n’abayobozi batangirijemo igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2025 kiri ku buso bwa hegitari 36.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yifatanije n’abahinzi mu gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2025 ku Kamonyi.

Abahinzi bahereye ku bigori by’ibigabo, bazakurikizaho ibigore
Igihembwe cy’ihinga cya 2025 mu majyepfo cyatangirijwe mu Karere ka Kamonyi

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *