RD Congo: Abantu 300 bari mu bwato barohamye mu Kivu

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Abantu 300 baburiwe irengero ubwo ubwato bwarohamaga mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kane, tariki 3 Ukwakira 2024, ubwo ubwato bwavaga mu mujyi wa Minova muri Kivu y’Amajyepfo bwarohamaga bugeze mu mazi yo mu kiyava cya Kivu yegereye ku cyambu cya Kituku mu mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru.

Radio Okapi yatangaje ko amakuru yahawe ubu bwato bwahagurukanye i Minova abantu bashyika kuri 300.”

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uko ubu bwato bwari butwaye abarenze ubushobozi.

Yagize ati “Ubwato bwavaga muri Minova bujya i Goma bwarohamiye mu kiyaga cya Kivu. Bwari butwaye abantu barenga 100, nyamara bufite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bagera kuri 30.”

Uyu mutegetsi yavuze ko ‘n’ubwo nta makuru arambuye bafite, ariko bikekwa ko hari abapfuye’.

Urwego rw’Ubwikorezi bwo mu mazi rurakemangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu ntangiriro za Gicurasi, ubwato bwari butwaye abantu barenga 200 mu Mugezi wa Mongala bwakoze impanuka hapfa ababirwa muri 20.

Mu gihe muri Kanama nabwo ubwato bwari butwaye abantu 300 bwarohamye, abantu 200 baburirwa irengero mu gihe abandi 40 batabawe bakiri bazima.

- Advertisement -

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *