Rubavu & Nyabihu: Hatanzwe Mutuel de Santé zirenga 1000

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye kuri Ngabo Karegeya uzwi nk’Umushumba ku Ibere rya Bigogwe, mu Mirenge itatu igize Uturere tubiri, Rubavu na Nyabihu, abaturage bagera ku 1064, bahawe Ubwisungane mu Kwivuza.

Ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2024, biciye mu gitekerezo cya Ngabo Karegeya, abatuye mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, abagera kuri 340 batashye bamwenyura nyuma yo guhabwa Ubwisungane mu Kwivuza. Kugira ngo ubu Bwisungane bushakwe ndetse buboneke, byaciye mu gitekerezo cya Ngabo Karegeya usanzwe uzwi nka “Ibere rya Bigogwe” ku rukuta rwa X yahoze yitwa Twitter.

Ngabo abicishije kuri X, yavuze ko abaturage bo mu Murenge wa Kanzenze muri Rubavu, ari bo babanje guhabwa ubu Bwisungane mu Kwivuza ariko hasigaye abandi 724 bo mu Mirenge ya Bigogwe na Rambura muri Nyabihu, bagomba guhabwa ubundi Bwisungane mu Kwivuza.

Uyu musore yavuze ko ubu Bwisungane bufite agaciro na miliyoni 3.192 Frw. Abagomba kwishyurirwa bose, bangana na 1064. Karegeya yasoje ashimira abagize uruhare muri iki gikorwa kugira ngo kigerweho. Yashimiye kandi inshuti zose za “@Visit_Bigogwe” zabigizemo uruhare.

Ngabo Karegeya ni umusore ukiri muto, ukora umwuga wo kuragira mu Mirenge ya Bigogwe, Rambura, Kanzenze. Yatangiye gukoresha X mu 2020 ubwo yari ikitwa Twitter.

Kuva yatangira gukoresha imbugankoranyambaga, azwiho gukora ibikorwa by’urukundo. Abigizemo uruhare, mu 2021 hari umuturage waguriwe igare ryo kumufasha akazi ke ka buri munsi. Mu 2022, nanone abigizemo uruhare, umuturage wo muri Bigogwe, yaguriwe Inka nyuma y’uko hari abagizi ba nabi bari bamutemeye Inka.

Mu mwaka ushize, abicishije mu byo akora bifasha mu kumenyekanisha Igihugu biciye mu kuragira, abaturage bagera kuri 577 bo mu Mirenge ya Kanzenze, Bigogwe na Rambura, bishyuriwe Ubwisungane mu Kwivuza. Asanzwe yiyita “Umushumba w’Umusirimu.”

Ni umusore uzwiho gukunda Inka cyane, ndetse ukunda gukoresha imvugo igira iti “Amata Abahame”, mu kugaragaza ko aba yifuriza ibyiza abashyigikira ibyo akora n’abashyigikira kandi bagashimishwa n’Iterambere ry’u Rwanda.

Abagera kuri 340 baraye bashyikirijwe Ubwisungane mu Kwivuza biciye kuri Ngabo Karegeya
Bamushimiye
Colonel Senono, uyubora Ingabo muri Rubavu, yashimiye uyu musore
Ngabo yatumye mu Bigogwe haba igice cy’Ubukerarugendo
Abakundana basigaye bajya kuruhukira mu Bigogwe

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *