TFS na Unlimited Record biyemeje kuzamura umuziki wa Gospel

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Impande zombi zemeranyije gukorana

Inzu ireberera abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yitwa Trinity for Support (TFS), yasinyanye amasezerano n’indi label yitwa Unlimited Record, agamije kuzamura umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni amasezerano yashyizweho unukono ku wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024.

Murenzi Chris, Umuyobozi wa Unlimited record yavuze ko kuri ubu iyi nzu ituganya Umuziki ‘Label’ irangajwe imbere no kuzamura impano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk’uko babikoze mu ndirimbo z’indi zo kwidagadura.

Yavuze ko kuri ubu biyemeje gushyira imbaraga nyinshi muri iyi njyana hagamijwe kuzabona abahanzi bakomeye bazakomeza kuzamura ibendera rya Gospel.

Yasobanuye impamvu yo kwinjira mu mikoranire na Trinity for Support isanzwe iteza imbere Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati “Trinity for Support ni label ifite icyerekezo nk’icyacu, ubuyobozi bwayo bushyize imbaraga mu kuzamura Gospel, niyo mpamvu twasanze ari ngombwa gukorana kugira ngo dufatanye kuzamura Gospel.”

Aya masezerano, impande zombi zumvikanye gukorana mu gihe cy’umwaka umwe ushobora kongerwa.U

nlimited Record izajya ifasha TFS mu gutunganya indirimbo z’umuramyi Divine Nyinawumuntu.

Trinity for Support nayo ikaba izajya imenyekanisha ibikorwa bya Unlimited Record mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

- Advertisement -

Umuyobozi wa TFS nawe yavuze ko yishimiye gukorana na unlimited record.

Yagize ati “Mu rwego rwo gukomeza kwagura umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, twifuzaga amasezerano y’imikoranire na label ifite izina riremereye.”

Kuwa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023 nibwo hamuritswe ku mugaragaro Label ya TFS mu muhango wabereye i Karuruma.

Ni Label ivuga ko itaje gusimbura izindi zisanzwe zifasha abahanzi ahubwo yaje gushyira itafari ku ruganda rw’umuziki wa Gospel rumaze igihe kinini rugaragaramo icyuho cya ‘Management’.

Indirimbo za Divine Nyinawumuntu zizajya zikorerwa muri Unlimited Record
Impande zombi zemeranyije gukorana

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *