Umuyobozi wa “Amis des Enfants” arashinjwa iyicarubozo no kwambura ku gahato miliyoni 600Frw

UMUSEKE UMUSEKE
Urukiko rwanzuye ko Muhayimana na NIYONZIMA Theodore alias KAZUNGU bafungwa by'agateganyo

Muhayimana Charles umuyobozi w’ishuri Amis des Enfants amaze iminsi atawe muri yombi akekwaho iyicarubozo, ubujura bukoresheje kiboko no kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa.

 Uyu mugabo areganwa n’uwitwa Niyonzima Theodore bahimba KAZUNGU we ukurikiranyweho iyicarubozo.

Dosiye irimo ikirego cyatanzwe n’uwitwa Muhirwa Pierre ndetse UMUSEKE ufitiye kopi, kivuga ko ibyo Muhayimana na Kazungu baregwa byabaye tariki 20/08/2024.

Kuri iyo tariki mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Nyabugogo, niho ngo Muhayimana Charles yakubitiye Muhirwa urushyi mu maso, amufatira amaboko inyuma, amutera ivi mu mugongo amusaba kwemera ko yamwibye miliyoni magana atandatu (Frw 600,000,000).

Ubushinjacyaha buvuga ko Muhayimana yanasabye Muhirwa kumuha password ya telephone ye yiyoherereza Frw 300,000 byo guhemba abamufashije kumufata.

Icyo gihe kandi ngo Muhayimana yatse Muhirwa ku ngufu Frw 40,000 yari afite mu mufuka,  ayaha Niyonzima Theodore bahimba KAZUNGU, kugira ngo yemeze ko Muhirwa yibye Muhayimana.

Muhayimana yanasabye Muhirwa kwemera gusinya ko amuhaye imitungo ye.

Urubanza rwasomwe tariki 17/09/2024 Urukiko ruvuga ko Ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu zikomeye zituma Muhayimana akekwaho ibyaha akurikiranyweho, bubishingira kuba mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha ahakana ibyaha aregwa, ariko akisobanura avuga ko tariki 20/08/2024 abamuha amakuru bamubwiye ko Muhirwa Pierre ari i Nyabugogo kuri Station SP, akajya ku murenge wa Muhima agafata abanyerondo, yamara kumufata akamubaza impamvu ataje kumvikana ko ari umufatanyacyaha na RWABUHUNGU Eugène.

Muhayimana ahakana ko atigeze akora kuri Muhirwa, ariko akemera ko hari Frw 300,000 yakiriye kuri telephone ye, avuye kuri telephone ya Muhirwa.

- Advertisement -

We akavuga ko ayo mafaranga yayafashe yishyurwa ayo Muhirwa yari amurimo, ko nta yandi mafaranga yamwatse.

Muhayimana mu rukiko yanavuze ko ntaho azi KAZUNGU bareganwa muri dosiye, ndetse ko nta telephone ye agira, ariko Ubushinjacyaha bukavuga ko yivuguruje akavuga ko telephone ya Airtel ikoreshwa na Kazungu bagiye bayivuganiraho.

Muhayimana ngo yanemeye ko muri operation yo gufata Muhirwa yahembye abantu batanu babimufashijemo.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Niyonzima Theodore bahimba KAZUNGUyakase, asatura ino rya Muhirwa akoresheje icyuma cya Secateur ngo akunde yemere ko yibye, Muhayimana Charles, kandi yandike ko amuhaye imitungo ye.

Icyo gihe ngo Muhayimana Charles yari afatiye amaboko inyuma Muhirwa urega, Niyonzima Theodore bita Kazungu akomeza amubabaza avuga ko agomba na we kumwereka password ya MOMO yibikuriraho Frw 203,000.

Aba bose baregwa bahakanye ibyo bashinjwa, ndetse basaba kurekurwa, cyakora Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rutegeka ko bafungwa by’agateganyo.

UMUSEKE.RW

Igitekerezo 1
  • Abazi gusoma munsomere neza!? Uyu ni Charles? Cyangwa? Ibaze koko, amanyanga ye yarayakomeje aziko iminsi 40 itazagera!? Ndebera ngo ngwiki? Hari benshi yafungishije ababeshyera none abasanzemo, ubuse koko bazabana bate mugihome!? İsi ikomeje kutwigisha tukinangira, Charles yihangane gusa azihane ibinyoma bye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *