Gitifu yahaye isoko muramu we yubaka ivomero ritamaze kabiri

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Iriba bubakiwe ryangiritse bakiritaha

RUHANGO: Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Nyakarekare, Umurenge wa Mbuye, bavuga ko bamaze imyaka ibiri bavoma amazi y’ibishanga kuko Ivomero bari bubakiwe ryasenyutse rikimara kuzura.

Abo baturage bavuga ko batanze amafaranga y’ubudehe kugira ngo bubakirwe iriba rusange, maze Gitifu w’ako Kagari yihera isoko muramu we utabishoboye ashyiraho agatembo gato cyane katujuje ubuziranenge gahita gaturika.

Abatuye muri uyu Mudugudu bavuga ko bavomye amazi y’iryo riba iminsi mikeya bahita bayoboka ibishanga.

Umwe yagize ati “Abaturage babihombeyemo uwahawe amafaranga yo kubaka iriba yari yarangije kuyirira.”

Uyu muturage akomeza avuga ko amatiyo y’amazi kuri ubu ari hejuru ku butaka ku buryo abahisi n’abagenzi bayakandagira.

Abahatuye bakavuga ko amazi y’ibishanga bavoma, abatera inzoka kubera ko arimo umwanda uterwa n’ayo mazi mabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa, Mbuye Muhire Phiilbert yemera ko iki kibazo bakizi, akavuga ko bakiganiriyeho n’Ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo bongere basane iryo riba rusange ry’abaturage.

Ati ” Iriba ryubatswe muri gahunda y’Ubudehe, twasanze harabaye ikibazo tekiniki cy’imiyoboro y’amazi tugiye kurisana mu minsi ya vuba.”

Gitifu w’Umurenge avuga ko imirimo yo gusana iri vomero izarangirana n’impera y’uku kwezi ku Kwakira 2024.

- Advertisement -
Amatiyo yazanaga amazi yibereye hejuru ku butaka.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

Igitekerezo 1
  • ngaho ndebera kweri ngo gitifu yatanze iki? mucukumbure kabisa nkabo bose bagomba kubiryozwa ! gapfunda rero napfunde imitwe abaturage babone amazi vuba!
    none buriya usibye kwiyemera agira no kuba arimo kubeshya itangazamakuru ubungubu uwajya ku biro bye akamubaza imihigi y” umurenge wa Mbuye yasangamo ko muri uno mwaka W’ingengo y’imari harimo gusana uwo muyoboro? yakwemeye ko abeshya abanyembuye ikinyoma cyambaye ubusa buri buri!
    plese rwose ndasaba ko umuseke wakwihangana ukazasubirayo uyu mwaka w’imihigo irangiye ukaturebera ko byakozwe! accountability hafi aho kandi azabisobanure yibutswe ibyo yatubeshye!
    buriya rero na we ngo abaturage ba Mbuye adushyize ku isonga! munyibisirize!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *