RIB iraburira abakora ibyaha bikinze mu mutaka w’imikino

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakebuye abakorera ibyaha mu ruganda rw’imikino bibwira ko ari igice kigenga, kubireka kuko nta ho uru rwego ruhejwe kwinjira mu gihe hari gukorerwa ibyaha.

Uko iminsi ishira, ni ko mu gice cy’imikino mu Rwanda, hagaragara ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda agenga ibyaha n’ibihano. Bamwe mu babikora, baba bibwira ko mu mikino ari igice kigenga kidashobora gukorwaho n’Inzego z’Ubugenzacyaha.

Abibwira ibyo, bakebuwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwabibukije ko nta ho ruhejwe mu gihe cyose haba hari gukorerwa ibyaha. Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry ubwo yaganiraga na B&B Kigali FM kuri uyu wa Gatanu.

Ati “Mu mikino si ahantu twavuga ko ari Ikirwa. Ni igice nk’ibindi gishobora kubonekamo ibikorwa bigize ibyaha. Ni igice tubona ko twe nka RIB tugomba guhanga ijisho kuko kuba Leta yubaka Ibikorwaremezo, igashyiraho Minisiteri ya Siporo, ni uko izi icyiza kiri muri Siporo.”

Yakomeje agira ati “Icyo cyiza kiri muri Siporo rero, nk’Urwego rushinzwe gufasha abantu kubahiriza amategeko, si igice twavuga ko kiri ku ruhande. Hari bamwe bibwira ko ari igice kiri ku ruhande, nta bwo ari igice kigenga wavuga ngo ntikigomba gukurikiza amategeko. Hari ibyo muri Siporo bashobora gukora bikaba ari ibyaha bihanwa n’amategeko ahana mu Rwanda.”

Dr. Murangira yakomeje avuga ko Siporo ari igice gikwiye kuba kibyazwa umusaruro mu buryo butandukanye, yaba mu kuzamura Abanyarwanda mu buryo bw’imibereho, mu kumenyekanisha Igihugu n’ibindi.

Ati “Ni igice tuvuga ko Siporo ari igice cyakagombye guhuza abantu. Ni igice gituma abantu bishima, kikaba cyabyazwa umusaruro mu buryo bw’ubucuruzi nka Siporo ishingiye ku Bukerarugendo mu kumenyekanisha Igihugu.”

Aha ni ho yakomeje avuga ko igice cya Siporo, ari igice RIB ikomeza gucungira hafi kugira ngo abakihishamo bakaba bakoreramo ibyaha, babe babiryozwa hakurikijwe amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RIB ikomeza ivuga ko hari byinshi bagiye bumva bigize ibyaha byakorewe mu gice cya Siporo mu Rwanda, ariko bimwe bakabiburira ibimenyetso simusiga byatuma babigenza. Ibi biri mu mbogamizi uru rwego ruvuga ko zikiri muri iki gice cy’imikino mu Rwanda.

- Advertisement -
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yibukije abakorera ibyaha mu mutaka wa Siporo ko uru rwego nta ho ruhejwe kwinjira mu gihe hari gukorerwa ibyaha

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *