Kirehe Race igiye kuba ku nshuro ya Gatatu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda, Ferwacy, ryatangaje ko isiganwa ngarukamwaka rizwi nka “Kirehe Race”, rigiye kongera gukinwa ku nshuro ya ryo ya Gatatu.

Ni isiganwa rikinwa biciye mu bufatanye bwa Ferwacy ndetse n’Akarere ka Kirehe. Biteganyijwe ko rizakinwa tariki ya 19 n’iya 20 Ukwakira 2024. Abangavu bazasiganwa ku ntera y’ibilometero 69. Bazahagurukira Kayonza berekeza i Kirehe.

Ingimbi ndetse n’abagore, bazasiganwa ku ntera y’ibilometero 85. Bazahagurukira mu Karere ka Rwamagana berekeza mu ka Kirehe. Abagabo n’abatarengeje imyaka 23, bazahagurukira kuri BK Arena bace Kigali Parents School berekeza i Kirehe. Bazasiganwa ku ntera y’ibilometero 135.

Umunsi wa Kabiri wo uzakinwa tariki ya 20 Ukwakira. Abakinnyi bazazenguruka tumwe mu duce tugize Akarere ka Kirehe. Abatarabigize umwuga bazakora amaturu atatu bazenguruka mu Mujyi wa Kirehe ku ntera ingana n’ibilometero 11.7.

Abangavu bazahakora amaturu atanu angana n’intera y’ibilometero 19.5. Ingimbi n’abagore bazakora amaturu umunani angana n’ibilometero 31.2. Abagabo n’abatarengeje imyaka 23, bazajya ku mupaka wa Rusumo, bagaruke bakore amaturu atatu mu Mujyi wa Kirehe bagaruka ku biro by’Akarere, ku ntera y’ibilometero 69.5.

Ingabire Diane na Munyaneza Didier uzwi nka “Mbappé”, ni bo begukanye isiganwa ry’umwaka ushize. Mu batarabigize umwuga, ryegukanywe na Manirumva Elysa, mu bagore ryegukanwa na Mukabikorimana Léatitia.

Munyaneza Didier yegukanye iriheruka mu 2023
Abatarabigize umwuga na bo bahabwa umwanya wo kwigaragaza
Ni isiganwa ryitabirwa n’abakinnyi bakomeye
Ingabire Diane yaryegukanye mu mwaka ushize

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *