Dj Manzi yasohoye indirimbo yahawemo impano na Meddy-VIDEO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Dj Manzi

Umunyarwanda utuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, DJ Manzi, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Leyila”, ikaba ari indirimbo yahawemo impano n’umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy.

Ni indirimbo yari amaze igihe ateguje abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, aho yayihawemo impano na Meddy nyuma y’uko ateye umugongo kuririmba indirimbo zitwa “Iz’Isi” akajya kuririmba izo kuramya no guhimbaza Imana.

Dj Manzi ufatanya ubuhanzi  no kuvanga umiziki (Dj), yayikoreye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye.

Avuga ko gukora no gutunganya amashusho y’indirimbo “Liyila” byamutwaye arenga miliyoni 35Rwf.

Iyi Indirimbo iri mu njyana ya Afrobeats, irimo inkuru y’urukundo, umuhungu aba abwira umukobwa ko amukunda, ‘akirinda abanyamujyi bamubeshya.’

“Leyila” ije ikurikira indi yari yasohoye mu mezi abiri ashize yitwa Nzakubona, zombi zikaba ziri kuri ‘YouTube Channel’ ye yitwa Dj Manzi Teamo.

Dj Manzi acuranga mu tubyiniro dutandukanye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika no mu birori.

DJ Manzi yigeze kugaragara acurangira umuhanzi The Ben, ubwo habaga Rwanda Day muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Reba Video y’Indirimbo “Leyila” ya Dj Manzi

- Advertisement -

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *