Amavubi U20 yasezerewe muri CECAFA

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 20 yanyangiwe na Tanzania ibitego 3-0 mu mikino ya CECAFA U 20, ikomeza kurunyanyagiza.

Uyu mukino wa gatatu ku ruhande rw’Amavubi ari mu itsinda rya mbere, wabaye ku Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira kuri Azam Complex Stadium.

Ni umukino wari ukomeye hagati y’amakipe yombi kuko Tanzania yasabwaga gutsinda ngo ibone itike yo gukomeza muri 1/2, mu gihe u Rwanda na rwo rwasabwaga gutsinda kugira ngo rwiyongerere amahirwe yo gusohoka mu itsinda.

Icyizere cyari gifitwe na bake mu bakunzi b’Amavubi cyatangiye kuyoyoka hakiri kare kuko ku munota wa gatatu wonyine Tanzania yari ifunguye amazamu.

Iki gitego cy’iyi kipe yari imbere y’abafana bayo cyatsinzwe na Zidane Sereri akoresheje umutwe, ku mupira wari uhinduriwe ku ruhande rw’ibumoso.

Uwavuga ko nta kintu Amavubi yerekanye mu gice cya mbere ntiyaba abeshye kuko imipira mike bahererekanyaga yabaga isubira inyuma, iyo bateye imbere igafatwa n’abasore ba Tanzania mu buryo buboroheye.

Uwageragezaga gutera ashakisha izamu ni Ndayishimiye Didier, ariko na bwo imipira yose agerageje ikanyura kure y’izamu.

Habura iminota mike ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, Tanzania yashoboraga kubona ibindi bitego bibiri, ariko umunyezamu Habineza Fils François aratabara.

Mu gice cya kabiri umutoza Nshimiyimana yakoze impinduka mu busatirizi yinjizamo rutahizamu Vicky Joseph na Tinyimana Elissa, ndetse nyuma yaho ashyiramo na Muhoza Daniel mu kurushaho gushaka igitego.

- Advertisement -

Impinduka Amavubi yakoze nta kinyuranyo na gito zigeze zikora mu mikinire yayo; ibitandukanye n’umusaruro abasimbura ba Tanzania batanze.

Nyuma ya contre-attaque yari ikozwe na Ndayishimiye Didie akagwa mu rubuga rw’amahina bagakeka ko yaba penaliti, gusa umusifuzi akabirenza ingohe, Tanzania yahise irema uburyo bukomeye.

Ubu buryo bwo ku munota wa 72 ni na bwo bwabyaye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sabri Kondo wari ukoze ku mupira we wa mbere yinjiye  mu kibuga.

Nyuma y’iminota 10 gusa, Sabri Kondo wagoye cyane ab’inyuma b’Amavubi yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye cyane yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina.

Ni igitego cya kane uyu musore yari atsinze nyuma y’imikino ine y’amatsinda ikipe ye imaze gukina.

Ibyabaye mu minota mike yari isigaye ngo umukino urangire byabarwa n’umunyezamu Habineza kuko yatewe amashoti menshi ariko agakomeza gutabara, ari na ko akomeza kwerekana ko ari umunyezamu utanga icyizere cy’ejo hazaza.

Umukino warangiye Amavubi anyagiwe ibitego 3-0; ibingana n’ibyo bakuru babo batsinzwe na Bénin ku wa Gatanu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Bidasubirwaho Amavubi yamaze gusezererwa muri iri rushanwa kuko afite inota rimwe, mu gihe Tanzania ya mbere ifite icyenda, Kenya igisigaje umukino ikagira arindwi, mu gihe Sudan na yo ifite amanota atandatu mu mikino itatu.

Amavubi afite umwenda w’ibitego bine, mu gihe nta gitego na kimwe yigeze abona.

Aganira na Azam TV nyuma y’umukino, Eric Nshimiyimana yavuze aho byapfiriye kugira ngo abure igitego na kimwe mu irushanwa ryose.

Yagize ati “Iyo urebye neza ubona ko twabuze ibitego muri iri rushanwa. Ikibazo cyabaye mu gutoranya abakinnyi kuko hari abagombaga kuza bataje.”

Yakomeje agira ati “Unarebye imikino itatu mu cyumweru kimwe ku myaka yabo [ni myinshi], abakinnyi benshi bakina mu Cyiciro cya Kabiri [mu Rwanda], wabonye ko mu gice cya kabiri nta ngufu nyinshi baba bafite. Icyo ni cyo cyatumye dutsindwa ibitego bitatu.”

Ibyo umutoza Nshimiyimana yavuze ni na byo Charles Boniface yagarutseho nk’ibanga ryamufashije kunyagira u Rwanda.

Ati “Muri uyu mukino twakoresheje amayeri. Twabanjemo abakinnyi bamwe ku mpamvu zo kugira ngo babanze babananize [u Rwanda]. Bakimara kuruha, twahise dushyiramo izindi mbaraga, ari na yo mpamvu twahise tubona ibitego byihuse.”

Amavubi asigaje umukino twakwita uwo kurangiza umuhango, aho azakina Djibouti ku wa Kabiri, tariki ya 15 Ukwakira.

Amakipe azagera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa azahagararira aka karere mu mikino y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20 kizakinwa mu mwaka wa 2025.

Tanzania U20 yanyagiye u Rwanda
Abasore b’u Rwanda bagowe n’uyu mukino

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *