Imyemerere no gukimbirana mu madini bibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abanyamadini n'abari abayobozi nibo bagize iri huriro

Mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa yabereye mu Karere ka Muhanga, Munyeshyaka Vincent, umwe mu bagize Unite Club Intwararumuri avuga ko amakimbirane n’Imyimerere y’amwe mu Madini bibangamiye gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Munyeshyaka Vincent, umwe mu banyamuryango ba Unite Club Intwararumuri wari Umushyitsi Mukuru muri iyi nama, avuga ko Ubumwe bw’abanyarwanda ari ubuzima ndetse ko ibipimo bigaragaza ko mu mwaka wa 2010 igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa bwari ku kigero cya 92,3%, bugenda buzamuka uko imyaka yagiye isimburana.

Munyeshyaka akavuga ko byageze nubwo MINUBUMWE yakoze Ubushakashatsi mu mwaka wa 2023 bwerekana ko Ubumwe n’ubudaheranwa bugeze kuri 94,7%, ariko hakiri birantega bituma Ubumwe n’ubudaheranwa butagerwaho 100%.

Ati “Mu matorero n’amwe mu madini haracyagaragara amakimbirane y’abayobozi bayo batarakira uko gusimburana bikorwa bakagumura abayoboke babo.”

Munyeshyaka avuga kandi ko hari ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hano i Muhanga buberamo amakimbirane hakiyongeraho amacakubiri ya Repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri.

Yavuze ko iryo suzuma abanyamadini baryikoreye bakaba bemeye kuyakosora ndetse bagashimira ubuyobozi bw’Igihugu ko aribwo buhosha amakimbirane abera muri ayo madini n’amatorero.

Hari abanenga imyemerere y’amwe mu madini atemerera urubyiruko rudasangiye itorero ruteganya kurushinga kubasezeranya, bikica Ubukwe cyangwa bigasubiza inyuma urukundo rwabo.

Ibi Past Nyiraneza Albertine uri mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko abanyamadini n’amatorero bashinzwe kubanisha abo bayobora.

Ati “Uwo siwo murongo w’Itorero  cyakora hari aho usanga bamwe muri abo batabikora bagifite imyumvire itari myiza.”

- Advertisement -

Muri ibi biganiro kandi banenze bamwe mu babyeyi bigishiriza ku ishyiga Ingengabitekerezo ya Jenoside abana babo bakayikurana.

Bavuga ko bagomba gushyira ingufu mu kwigisha abo babyeyi gutanga burere bwiza burimo indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Abanyamadini n’abari abayobozi nibo bagize iri huriro

Past Nyiraneza Albertine avuga ko hakiri imyumvire mibi kuri bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero

Munyeshyaka Vincent umwe mu bagize Unity Club Intwararumuri

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW i Muhanga

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *