Ngororero: Abize mu mashuri y’abakuze barikubyaza umusaruro ubumenyi bahawe

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Bamwe mu bize amashuri y’abakuze mu Karere ka Ngororero batangaje ko batangiye kubyaza umusaruro amasomo bahawe.

Mu myaka itatu ishize mu karere  ka  Ngororero mu Ntara  y’Iburengerazuba, amashuri n’amasomero y’abakuze yitabiriwe n’abantu 9474,bahawe n’impamyabumenyi.

Bamwe muri bo babwiye UMUSEKE ko ibyo bize nuko byabahinduriye ubuzima.

Uwamahoro Lydia ni umubyeyi w’abana batatu, amaze umwaka arangije kwiga amashuri y’abakuze. Uyu  yabwiye UMUSEKE ko Ubumenyi yakuyemo ari kububyaza umusaruro,yatangiye ubudozi bw’imyenda.

Uyu avuga ko kubera ayo masomo , kuri ubu asigaye ari mu bayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu.

Ati”Maze umwaka nize gusoma no kwandika ubumenyi nakuyemo bwatumye menya kudoda imyenda n’imashini ndapima nkadoda, mfata igitabo ngasoma na raporo nayitanga.  Mfite gahunda yo gukomeza kwiga n’izindi ndimi abakuze bakitinya n’ibitinyuke twige”.

Hakizimana Fabien, atuye mu Mudugudu wa Masoro Akagari ka Bugeshi umurenge wa Ndaro, afite imyaka 44 y’amavuko,  amaze imyaka itatu arangije kwiga mu  ishuri n’isomero ry’abakuze rya ADEPR Gasharu.

Aganira na  UMUSEKE yavuze ko  ubu abasha kwandika no kumenya umuhamagaye kuri Telefoni bityo ashishikariza abakuze kwitabira amashuri bashyiriweho  ashimiria Leta yabateganyirije aho kwigira.

Ati”Ubu mbasha kwandikira umuntu ubutumwa kuri Telefoni n’umpamagaye ndamumenya ndetse n’icyapa ndagisoma iyo cyanditse mu kinyarwanda. Abakuze bakitinya ndabashishikariza kugana ishuri biroroshye, ndashimira Leta yateganyirije abakuze amashuri abakura mu bujiji”.

- Advertisement -

Mu karere ka ngororero ubu hari amashuri y’abakuze akora agera kuri 218  ari hirya no hino mu Mirenge yose,biga mu gihe cy’amezi atandatu,biga iminsi ibiri ku munsi bakiga amasaha abiri.

Uyu mwaka 2024-2025 ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buteganya ko hari umubare utari muto w’abazayigamo nk’uko Nkusi Christophe,Umuyobozi w’aka karere yabitangarije UMUSEKE.

Ati”Uyu mwaka  duteganya ko abazayigamo bakarangiza ari 3221, abakuze turabashishikariza kwitabira  aya mashuri, bizatuma bagira ubumenyi butandukanye, bashobore no  kwihangira imirimo ,bizanabafasha gukurikirana imyigire y’abana banyu”.

Abitabira amashuri y’abakuze baba bari mu myaka 30-50 akenshi usanga abafite  ubushake bwo kuyiga.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ NGORORERO

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *