Abaturiye ishyamba ricumbikiye uducurama babangamiwe n’umwanda  watwo

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abaturiye ishyamba ricumbikiye Uducurama babangamiwe n'umwanda ndetse n'Urusaku rwatwo

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyarutovu, mu Murenge wa Nyamabuye n’abo mu Mudugudu wa Kabeza ho mu Murenge wa Shyogwe bavuga ko babangamiwe n’umunuko ukabije w’imyanda y’uducurama ndetse n’urusaku rwatwo bakifuza ko ubuyobozi bwatwimurira muri Pariki z’Igihugu zemewe.

Abatuye muri iyo Midugudu yombi, yo mu Kagari ka Gitarama n’aka Ruli yo mu Murenge wa Nyamabuye ni uwa Shyogwe babwiye UMUSEKE ko  iyo bukeye uducarama twituma ku myenda banitse,  ku mabati y’inzu zabo ndetse no mu nzira bacamo bajya ku muhanda wa Kaburimbo.

Kabasinga Janvière umwe muri abo baturage avuga ko bakimara kubaka aho hantu uducurama twahise tuza nyuma y’amezi atandatu dutangira kwangiza amabati  y’inzu batuyemo.

Kabasinga yabwiye UMUSEKE ko iyo imvura iguye utareka amazi yo kuri ayo mabati kubera ko umwanda uba  wuzuye hejuru y’ayo mabati.

Ati “Iyo meshe imyenda y’abana utwo ducurama tuyitumaho tukayangiza.”

Uyu mubyeyi avuga ko abanyeshuri ndetse n’imodoka bica mu muhanda, zigakanga uducurama tukanyanyagira hejuru yabo no ku nzu babamo ari nako zihasiga imyanda.

Tuvindimwe Augustin wo mu Mudugudu wa Kabeza avuga ko uducurama tubangamiye ibikorwa by’ubucuruzi kuko ababikodesha kugira ngo bahakorere ibirori bamaze kugabanuka.

Ati “Twatakaje abakiliya muri iyi minsi kubera umwanda uducurama dusiga aha hantu.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabeza Ndahindurwa Jonas avuga ko ingo umunani zituriye iri Shyamba ba nyirazo bahora baza kumutakambira bavuga ko yabakiza utu ducurama.

- Advertisement -

Ati “Usibye Umwanda n’urusaku rw’utu ducurama, abaturiye ishyamba tubamo batewe impungenge ko dushobora kubanduza indwara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude avuga ko utwo ducurama tuza muri ako gace rimwe na rimwe, kuko hari igihe bigera tukagenda.

Ati “Iyo twaje abaturage bakagaragaza ikibazo cyatwo tivugana na nyirishyamba akarikuraho tukimuka.”

Nubwo Ubuyobozi buvuga ko iyo batemye ishyamba tugenda, usanga aribwo twegereye inzu z’abaturage kubera ko twimukira mu biti bateye hafi n’ingo zabo.

Umukuru w’Umudugudu wa Kabeza Ndahindurwa Jonas na Kabasinga Janvière bahamya ko umwanda n’urusaku rw’uducurama bibabangamiye
Tuvindimwe Augustin avuga ko umwanda n’urusaku by’uducurama byakomye mu nkokora ibikorwa by’ubucuruzi
Buri giti cyose cyo muri iri Shyamba cyaritsemo uducurama
Amabati yo ku nzu aba yuzuye umwanda  w’uducurama

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *