Kirehe: Inkuba yishe amatungo 24 n’Umuntu umwe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Inkuba yishe amatungo 24 n’Umuntu umwe mu karere ka Kirehe

Mu Karere ka Kirehe, Inkuba yishe umuturage umwe n’amatungo amatungo 24. Ayo matungo agizwe n’ inka umunani n’intama 16.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024 mu Mudugudu wa Remera mu Kagari ka Nyarutunga mu Murenge wa Nyarubuye, mu Karere ka Kirehe ahagana saa Saba z’amanywa ubwo hagwaga imvura nyinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye Iitangazamakuru ko ayo matungo yakubiswe n’inkuba ari mu rwuri rwayo.

Yagize ati “Umuntu umwe niwe wapfuye yari Umugore w’imyaka 24 ariko muri ako kagari ka Nyarutunga inkuba yanakubise amatungo arimo inka 8 n’intama 16. Aya matungo yari ari mu rwuri aho uwo muturage asanzwe ayororera.”

Meya Rangira yakomeje avuga ko bahise bajya muri ako Kagari gukorana inama n’abaturage kugira ngo babahumurize banabamenyeshe ko ubuyobozi buri kumwe nabo yaba mu gushyingura uwo muturage bapfushije.

Banaboneyeho kandi kwihanganisha umuturage wapfushije amatungo, bakazasigara bareba niba yari ari mu bwishingizi kugira ngo ashumbushwe.

Yasabye abaturage ko muri iki gihe cy’imvura birinda kugama munsi y’ibiti cyangwa se mu mirima baba bari guhingamo.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *