Bamporiki Edouard yasengeye  uwamukuye muri gereza

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Bamporiki Edouard yasengeye  uwamukuye muri gereza

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yongeye gukora mu nganzo, ashimira umukuru w’igihugu wamuhaye imbabazi.

Ni magambo ajimije yise ‘Isengesho’ aho aba ashima umukuru w’Igihugu wamugiriye imbabazi akongera akisanga muri sosiyete nyarwanda ndetse anasaba Imana gukomeza kumurinda.

Muri iryo sengesho, Bamporiki Edouard  yagize ati   “Ndashima Umwami Mwimitsi waturabutswemo ibikomere bikomeye akadutoranyiriza Umwami Mwimyi akamutongera kuba nyiri cyomoro, nawe akadukundira akatwomora. Atwomora twakosheje, atwomora twasitaye, atwomora twasitajwe, atwomora twokomerekeranyije, atwomora twiteze imitego, akanatwomora twatezwe imitego, shimirwa Mwami Mwimyi, muri wowe tubasha kubona ububasha bw’Umwami Mwimitsi.”

Bamporiki avuga ko asaba Imana ngo ikomeze imurindire Umukuru w’Igihugu .

Yakomeje agira ati  “Mwami Mwimitsi ujye uturindira Mwami Mwimyi. Nakomereka umwomore kuko ubwungo n’icyomoro wamuhaye nibyo atwomoza igihe acyeneye icyomoro n’ubwungo bye nkawe, ujye umuha ibyo mu bubiko bwawe Mwami Mwimitsi, ibyo wageneye abami Bimyi nkawe ujye ubimuhana umwete kuko kugwiza ubugiri n’ubugingo kwe niko kuramuka no kuramba kwacu umu.”

Muri iri sengesho, Bamporiki yakomeje asaba Imana mu bihe biri imbere kuzakomeza guha u Rwanda abayobozi beza bameze mka Perezida wa Repubulika.

Ati “Ubwo u Rwanda uruhaye kwanda n’ejo haje, uzahore utwimikira abameze uku kwe, abateye uku kwe, abatoza uku kwe, abakotana uku kwe, abimana ababo uku kwe, abagwizambabazi uku kwe, abaha u Rwanda kwandana ibigwi uku kwe, abataramana u Rwanda uku kwe bizaduha kukunambaho nk’abagaragu batagira icyo bashinja sebuja wa sebuja umu. U Rwanda ni rweme.”

Bamporiki Edouard  ku wa 23 Mutarama 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano yari yarahawe by’imyaka ine, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.

Icyo gihe Bamporiki yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

- Advertisement -

Bamporiki yarezwe kwaka umucuruzi Gatera Norbert miliyoni 5 ngo azamufashe kumufunguriza uruganda rwe rwari rwafunzwe n’umujyi wa Kigali.

Yarezwe kandi kwakira milioni 10 zivuye kuri uwo mucuruzi ngo kuko yamufashije kumufunguriza umugore wari ufungiye icyaha cya ruswa.

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *