Kigali : Hagiye kuba ‘Festivale’ no guhemba abashyigikira abafite ubumuga

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
1000 Hills Event yateguye Festivale no guhemba abateza imbere abafite ubumuga

Umuryango 1000 hills event ufatanyije n’ ibindi bigo bagiye gushimira abagira uruhare mu iterambere ry’abafite ubumuga ndetse banagaragaze impano n’ibikorwa byabo.  (Rwanda Disability Inclusion Art Festival and Awards 2024).

Ni igikorwa cyizaba kuwa 29 Ugushyingo 2024, muri Camp Kigali mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2024,Umuyobozi wa 1000 Hills Events yateguye iki gikorwa ,Nathan Offodox Ntaganzwa, yatangaje ko hazabaho gutanga ibihembo ku bantu n’ibigo bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga ariko kandi uwo munsi habe n’iserukamuco ( Festival) aho hazamurikwa ibintu bitandukanye.

Yagize ati “ Iyi Festivale icyo igamije ni ukugira ngo igikorwa cyimenyekane (Hakorwe ubukangurambaga) . Ifite abantu bafite ubumuga b’abahanzi n’abatabufite kugira ngo bazanakorane, ngo turebe  yuko bagirana isano rya hafi ari abo bahanzi , undi akaba avuza gitari kugira ngo bakorane , n’ibyo dushaka kwerekana.”

1000 Hills Events isobanura ko muri iyi Festivale hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo kumurika ibikorwa by’abantu bafite ubumuga, n’ababandi bazabyina bagargaza impano bafite,  ndetse no gutanga ibihembo ku bantu ku giti cyabo, ibigo by’abikorera byorohereza abafite ubumuga .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr. Kanimba Donathile yatangaje ko  iki gikorwa kizarushaho gutinyura abafite ubumuga bwo kutabona.

Ati “Muri iki gikorwa tuzaba dufite ibyo tumurika kubera ko mu byo dukora harimo no kwerekana  ko abafite ubumuga bwo kutabona badakwiye gutungwa no gusaba, ni ukubashishikariza kubera ko hari ibyo bashobora gukora. Tubafasha kujya mu buzima busanzwe, tubahugura kumenya kwikorera ibintu byose.”

Umukozi ushinzwe ihame ry’Uburinganire, imibereho myiza no kudaheza kw’abafite ubumuga mu mushinga wa Feed the Future Rwanda Hanga Akazi uterwa inkunga na USAID  , Come Ndemezo  avuga ko muri iki gikorwa ari umwanya mwiza wo kwerekana ko abafite ubumuga bashoboye.

Ati “Ku ruhande rwa Feed the Future Rwanda Hanga Akazi , birenze no kuvuga ngo babone akazi[abafite ubumuga] ariko ikintu gikomeye ni uguhindura ya myumvire muri kino gikorwa. Ari naho azabona amahirwe yo kubona akazi ariko ikintu cya mbere ni uguhindura ya myumvire yo kumva ko abafite ubumuga badashoboye.”

- Advertisement -

Uyu avuga ko muri iki gikorwa ari umwanya wo gutinyura abafite ibigo byikorera guha amahirwe abafite ubumuga bakumva ko nabo bashoboye .

Abafite ubumuga nabwo bazagira uruhare mu kugargaza impano zabo
Ibigo by’abikorera byasabwe gushyigikira abafite ubumuga
Come Ndemezo avuga ko ari umwanya mwiza wo kwerekana ko n’abafite ubumuga bashoboye

USHOBORA GUTORA UNYUZE AHA : https://rdia.igihe.rw/

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *