Muhanga: Abadepite babwiwe ko hari ibishanga 10 bikeneye gutunganywa

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abadepite babwiwe ko hari ibishanga 10 bikeneye gutunganywa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abahinzi babwiye  Abadepite mu Nteko Ishingamategeko ko hari ibishanga 10 bikeneye gutunganywa kugira ngo bibyazwe Umusaruro.

Mu nama yabahuje n’itsinda ry’Abadepite bakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri aka Karere, ubuyobozi bw’Akarere n’abo bahinzi bavuga ko  bakeneye guhabwa Ingengo y’Imari yo gutunganya ibishanga 10 bihereye mu Mirenge itandukanye yo muri aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabanje kugaragariza abadepite uko  ishusho  y’ubuhinzi ihagaze mu gihembwe cya 2025 A.

Kayitare avuga ko bafite amahirwe yo kuba  mu bihingwa birindwi byatoranijwe byose byera muri aka Karere.

Avuga ko batewe impungenge ko imvura iramutse itaguye ku gipimo bifuzo umusaruro w’ibyo bihingwa waba mucye, kubera ko aho benshi mu bahinzi bafite imirima ari mu misozi miremire ihanamye.

Ati “Ibishanga dufite bidatunganije nibyo byinshi kuko bigera ku 10 kuko bifite ubuso bwa hegitari 450.”

Avuga ko muri ibi bishanga ari byo abahinzi bagombaga kubonamo umusaruro mwinshi kubera ko birimo amazi kuko mu  Majyaruguru  ari ahantu hahanamye kandi ari ho igice kinini cy’Akarere giherereye.

Yavuze ko iki kibazo cy’ibishanga bidatunganyijwe bamaze igihe babibwira Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo bitunganywe.

Ati “Habonetse uburyo bwo kuhira imusozi byatanga Umusaruro kuko ibyo bahinze hari ubwo bitwarwa n’isuri.”

- Advertisement -

Twagirayezu Alphonse wari uhagarariye abahinzi muri iyi nama, avuga ko bafite igishanga cya hegitari 35 kidatunganije.

Ati “Iyo bigeze mu gihembwe cya gatatu C duhingamo imboga kubera ko amazi arimo aba yagabanutse.”

Akavuga ko Ubuyobozi bugitunganije bajya bahingamo imyaka myinshi ikenera amazi mu bihe by’impeshyi.

Depite Tumukunde Hope, Perezida w’itsinda , avuga ko nibasubira iKigali bazakora Ubuvugizi mu nzego z’ubuyobozi kugira ngo hashakwe Ingengo y’Imari ihwanye n’umubare w’ibishanga bikeneye gutunganywa.

Ati “Twazinduwe no kurebera hamwe ibibazo abahinzi bafite ngo bishakirwe ibisubizo.”

Hon Tumukunde avuga ko usibye ibibazo by’ibishanga bidatunganyijwe, ibyo ubuyobozi bwabagaragarije birimo kuba abahinzi barabonye imbuto nziza n’ifumbire bihagaze neza kugeza ubu.

Nta ngano y’ingengo y’Imari Akarere kari kabara y’ibi bishanga 10 bikeneye gutunganywa.

Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatanu itsinda ry’Abadepite riganira n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage, ejo kuwa gatandatu rigafatanya n’abaturage mu muganda ngarukakwezi.

Abdepite batuwe ibibazo bitandukanye birimo n’igishanga

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *