Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwageneye ubutumwa Abayovu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’ibibazo byinshi bikomeje kugariza ikipe ya Kiyovu Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe bwasabye abakunzi ba yo ko atari cyo gihe cyo kuyita ahubwo ari igihe cyiza cyo kuyegera bagafatanya kwishakamo ibisubizo.

Ku wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ku mugaragaro ko yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Rwanda Famers Coffee Company [RFCC] itunganya ikawa [Gorilla’s Coffee]. Uyu mufatanyabikorwa azaha iyi kipe miliyoni 60 Frw mu gihe cy’umwaka umwe.

Nyuma yo gutangaza uyu mufatanyabikorwa ku mugaragaro, Visi Perezida wa Kabiri w’iyi kipe yo ku Mumena, Mbarushimana Ally, yibukije abakunzi ba yo ko aya mafaranga atatunga ikipe ahubwo ari igihe cyiza cyo kongera guhuza imbaraga kugira ngo bashake uko basohoka mu bibazo ikipe irimo.

Ati “Izo miliyoni 60 Frw ntizatunga ikipe, tutirengagije ko hari n’Umujyi wa Kigali. Ibyo byose nta muntu wo hanze waza kugufasha kubaka ikipe yawe, wowe nyir’ikipe cyangwa uyikunda nta kintu na gito wayikoreye. Ahubwo Abayovu aho bari muri rusange barusheho kwegera ikipe.”

Yakomeje avuga ko ari cyo gihe cyo kwegera cyane ikipe kuko ni bwo ibakeneye cyane kurusha ikindi gihe. Mbarushimana yibukije Abayovu ko iyo uwawe atsikiye uba udakwiye kumuta ahubwo uba ukwiye kumusindagiza.

Urucaca rufite amanota atatu yonyine kuri 15. Biteganyijwe ko ejo iyi kipe izakira Bugesera FC kuri Kigali Péle Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Abakunzi ba Kiyovu Sports basabwe kwegera ikipe kuko ari bwo ibakeneye cyane
Visi Perezida wa Kabiri wa Kiyovu Sports, Mbarushimana Ally, yasabye Abayovu kuba umwe muri ibi bihe bikomeye ikipe irimo
Urucaca rwerekanye ku mugaragaro umufatanyabikorwa mushya rwabonye
Abakinnyi basomye ku ikawa ya Gorilla

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *